Ngororero: Abaturage baranenga abayobozi kutubahiriza igihe mu nama
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero baranenga abayobozi bakererwa mu bikorwa babatumiramo kandi bo baba bubahirije amasaha.
Munyemana Mathias wo mu murenge wa Nyange avuga ko hari ubwo abayobozi babatinza cyane mu bikorwa baba babatumiyemo, bigatuma hari abinubira uko gutakaza igihe bategereje abayobozi.

Agira ati “Twe twumvira gahunda z’ubuyobozi. Ariko hari ubwo bakabya kudutindira natwe bikatubabaza.”
Kuwa kane tariki 3 Ukuboza 2015, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, bamwe mu baturage bitabiriye uwo munsi binubiye gutegereza umuyobozi ku rwego rw’akarere wari umushyitsi mukuru kuri uwo munsi.
Barigora Berenarudo, avuga ko yahageze saa mbili nk’uko bari babisabwe n’abayobozi, ariko bagatangazwa no kubona umushyitsi mukuru aje saa sita n’iminota 45.
Ati “Ndebera nawe twahageze saa mbili. Ntawahinze twaje kwitabira gahunda za leta. Ariko gutegereza igihe kingana gutya ni agasuzuguro rwose.”

Ubwo bijujutaga, bavugaga ko hari abayobozi bafite ingeso yo gukererwa. Bavuga ko badatinyuka kubagaragariza uko kutishima kubera umuco batojwe wo kubaha abayobozi.
Gusa bavuga ko uku gutinda byatangiye kugira ingaruka, kuko hari abaturage batangiye kujya bongera byibura isaha ku gihe bahawe bitwaje ko abayobozi nabo bakererwa, nk’uko undi muturage yabitangaje.
Ati “Ubu natwe twafashe icyemezo ko igihe umuntu yifitiye akazi yaba agakora, akaza byibura nyuma y’isaha ku gihe bamubwiye. Jye niko mbigenza.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere, Nyiraneza Clotilde, avuga ko ubundi kubahiriza igihe ari indangagaciro z’abayobozi ariko hariho igihe haba impamvu.
Ati “Nko muri iyi minsi hari imirimo myinshi dukurikirana mu mirenge ituma rimwe na rimwe umuntu akererwa. Ariko ubwo hagaragaye amakosa tugomba kuyakosora tugakorana neza n’abaturage.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|