Ngororero: Abaturage 142,346 bagiye kwegerezwa amazi meza

Abaturage batuye mu mirenge itandatu (6) yo mu Karere ka Ngororero ari yo Kavumu, Muhanda, Kabaya, Sovu na Kageyo bagiye kubona amazi meza 100%.

Bagiye kwegerezwa amazi meza
Bagiye kwegerezwa amazi meza

Ni amazi azatangwa n’Ikigo cy’igihigu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ibikorwa bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga 7,500,000,000 azatangwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfBD).

Imiyiboro itatu izubakwa izaba ifite uburebure bwa kilometero 168,390 n’ibigega 41, ndetse n’amavomo 113 azafasha abaturage kubona amazi hafi, batagombye gukora ingendo ndende zirenze metero 500.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe ,avuga ko yizeye ko umushinga uzagera ku ntego nta nkomyi, kandi bizatangira mu mezi abiri bikazamara amezi 18.

Umukozi w’Akarere ka Ngororero, Jean Pierre Céléstin Ntakiyimana, yabwiye Kigali Today ko aya mazi azatuma abaturage b’ako karere babona amazi 100%.

Agira ati "Ubusanzwe abaturage bashobora kubona amazi meza muri Ngororero babarirwa hagati ya 60-70%, ariko uyu muyoboro mushya uzatuma n’abandi basigaye bayabona hafi yabo, munsi ya metero 500 abandi bayageze mu ngo zabo."

Ubuyobozi bwa WASAC busobanur igikorwa cyo kwegereza amazi abatuye ba Ngororero
Ubuyobozi bwa WASAC busobanur igikorwa cyo kwegereza amazi abatuye ba Ngororero

Ntakiyimana avuga ko abaturage 142,346 bazegerezwa amazi meza bangana na 34.8% bitume Akarere gashobora kugera ku ntumbero yo kwegereza amazi abaturage ku ijanisha ringana na 100% muri 2024.

WASAC izegereza amavomero 113 hafi y’abaturage kandi hazashyirwaho ibigega bifata amazi, bizajya bikomeza kuyatanga igihe isoko ihagaze.

N’ubwo henshi bizwi ko gukora isoko y’amazi bisaba ubushobozi bwinshi, ubuyobozi bwa Ngororero buvuga ko amazi WASAC izageza ku baturage azakurwa ku masoko mu Murenge wa Muhanda no mu mashyamba ya Gishwati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Naho se Gatumba ko mwatwibagiwe

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

AMAZINIRAYE PE

MANIZABAYO yanditse ku itariki ya: 8-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka