Ngororero: Abatse abaturage ruswa ngo babahe akazi mu materasi barakurikiranwa
Hashize amezi arenga atanu bamwe mu bakoreshaga abaturage mu gukora amaterasi y’indinganire mu murenge wa Matyazo bahagaritswe ku kazi kubera kwaka abarurage ruswa ngo bahabwe akazi muri ayo materasi ndetse banasabwa gusubiza ayo mafaranga ariko na n’ubu ntibarayishyura.
Bamwe mu baturage batswe ayo mafaranga bavuga ko buri muntu yasabwaga gutanga amafaranga 5000 kugira ngo ahabwe akazi, aho bakorera amafaranga 1000 ku munsi.
Ayo mafaranga ngo bayakaga bavuga ko ari gahunda y’ubuyobozi ariko nyuma bamwe baza kumenya ko bitari muri gahunda z’akarere bahita babimenyesha abayobozi.
Umwe mu bavugwa cyane kuba yaratse amafaranga menshi nubwo nta mubare ufatika twabashije kubona kuko abayatswe bose bataramara kwiyandikisha no gutanga ibimenyetso bibihamya ni uwitwa Ndayambaje Emmanuel wahise anirukanwa ndetse ikibazo kikaba cyarashyikirijwe polisi kugira ngo imukurikirane.
Simpenzwe Pascal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo, yadutangarije ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo abariye amafaranga y’abaturage bose bishyurwe, ariko hari ikibazo cy’abaturage batajya gushinja abo bambuzi bityo bikadindiza igikorwa cyo kubishyuriza no guhana abo bantu.
Mu gihe hari gahunda za Leta zigamije iterambere ry’abaturage muri aka karere hakomeje kugaragara bamwe mu bashinzwe kuzishyira mu bikorwa babangamira abaturage, ubu ikindi kivugwa akaba ari ukurandura imyaka yabo itarera.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Leta nihagurukire kurwanya ruswa ndetse n’ itangaza makuru ribigiremo uruhare nawese wabonye aho akarere kamungwa naruswa n’akarengane na governor bosenibamwe akabiha umugisha.
Akarere ka Gicumbi wagirango leta ntikazi.
Nawe se gitifu Sharangabo yaturiye ruswa ngo aduhe ibibanza amafaranga yacu ayashyira ku ikofi twerekanye akarengane n’ibomenyetso badutera utwatsi, undi mugitifu uhagarikiwe n’ingwe yigururiye akayabo ka milion 78 zaleta ntahagira umuvuga ntiwareba aho abantu batsinda ntibahabwe akazi ngasibo bashakwaga. Aha mana tabara gicumbi naho abayobozi bigihugu bo barayibagiwe