Ngororero: Abatishoboye borojwe ingurube biyemeje gutandukana n’ubukene

Abaturage 154 bo mu Karere ka Ngororero bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe borojwe amatungo magufi, baratangaza ko bafite inyota yo kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nabo bakiteza imbere.

Abaturage basabwe kubyaza umusaruro amatungo bahawe
Abaturage basabwe kubyaza umusaruro amatungo bahawe

Abo baturage ni abo mu Mirenge ya Nyange na Bwira, bakaba bashyikirijwe ingurube zatanzwe n’Umushinga ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi (PRISM).

Abo baturage bavuga ko bifuza kuva muri ibyo byiciro by’abakene, nabo bagatera imbere bakajya mu byiciro by’abishoboye bahereye kuri ayo matungo magufi bahawe.

Nyiranzayino Beatrice utuye mu Mudugudu wa Ngobagoba, Akagari ka Gaseke akaba umubyeyi w’abana 3, avuga ko nyuma yo guhabwa ingurube, yiteguye kujya abasha kubishyurira mituweli kuko ubundi yayitangirwaga na Leta.

Yagize ati “Mu buzima busanzwe nari mbayeho nabi mu bukene. Nabagaho nta tungo mfite, ariko iyi ngurube igiye kumpindurira amateka singumye kwitwa umukene wo mu cyiciro cya mbere”.

Avuga ko arambiwe guhora afashwa kandi afite amaboko, kandi ko intego ye ari ukwigira akihaza mu biribwa ndetse agasagurira n’amasoko, kandi ko yiteguye gufata neza ingurube yahawe ayigaburira indyo yuzuye, ndetse ko azayiheraho yihangira indi mishinga iciriritse izamufasha kwihuta mu iterambere.

Uzabakiriho Thomas nawe utuye mu Mudugudu wa Ngobagoba, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyange usanzwe anafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko itungo yahawe azarifata neza rikororoka ndetse akanoroza bagenzi be baturaye.

Yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, udahwema kudushakira ubuzima bwiza. Aya matungo atwoherereje binyuze muri PRISM agiye kuduhindurira amateka, twahoraga twitwa abakene batishoboye ariko ndizera ko tugiye kubarirwa mu bakire”.

Ingurube bahawe zizaterwa intanga ku buntu kugira ngo zibashe kubaha umusaruro mwiza
Ingurube bahawe zizaterwa intanga ku buntu kugira ngo zibashe kubaha umusaruro mwiza

Umuhuzabikorwa wa PRISM mu Karere ka Ngororero, Nsengimana Gedeon, yagaragaje ko barimo gutanga amatungo magufi yiganjemo ingurube, ihene n’inkoko, kandi ko bahereye ku baturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, kuko aribo bakiri hasi mu iterambere.

Yagize ati “Iyo turebye dusanga aya matungo atazabasaba imbaraga nyinshi mu kuyorora kandi tubona ari yo azabafasha guhita batera imbere vuba vuba, cyane ko izi ngurube tuzahita tuzitera intanga kandi murabizi ko imwe ishobora kubyara ibyana 12 mu gihe gito.”

Yatanze urugero rw’uko akagurube gato gashobora kugura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 20,000 frw na 30,000 frw, bivuze ko umuturage aba ashobora kubona ibihumbi hafi 300, 000Frw, kandi ko ingurube ibwagura inshuro 2 mu mwaka, bivuze ko mu mwaka umwe aba ashobora kwinjiza agera ku 600,000Frw.

Dr. Safari Théogène, ukurikirana aya matungo yagaragaje ko abahawe ingurube bazanafashwa mu kuzigaburira kuko hateganyijwe ibiryo byazo ibiro 100 kuri buri muntu, bizamufasha kugaburira ingurube yahawe mu gihe cy’amezi 4, ndetse ko abazihawe babanje kubakirwa ibiraro bigezweho, bakanahabwa imiti yo kuzivura ndetse zinaterwe intanga ku buntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Nzabamwita JMV, nawe yagaragaje ko ingurube ari itungo ryororoka vuba, kandi ko abazihawe aribo bazihitiyemo, bivuze ko bagiye kuzamuka mu iterambere, bakava mu cyiciro barimo bajya mu kindi kisumbuyeho.

Ku kibazo cy’isoko ry’umusaruro uzakomoka kuri ayo matungo, Nzabamwita JMV, yavuze ko nta mpungenge abahawe amatungo bakwiye kugira kuko bafite isoko rigari haba mu Karere ka Ngororero ndetse no mu Karere ka Muhanga baturanye.

Abasaba gukora batikoresheje kugira ngo bongere uwo musaruro, nibiba ngombwa bazajye bawohereza no mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, na we yagaragaje ko igikorwa cyo gutanga amatungo magufi mu Karere ka Ngororero harimo ihene, intama, inkoko n’ingurube, kiri mu mushinga mugari Leta y’Ubumwe yashyizeho wo koroza Abanyarwanda, kugira ngo bagire iterambere rirambye.

Abahawe amatungo bizeye kuva mu cyiciro cy'ubukene bukabije
Abahawe amatungo bizeye kuva mu cyiciro cy’ubukene bukabije

Uwihoreye yagaragaje kandi ko aya matungo azanafasha abaturage kurwanya imirire mibi, kuko bazajya babona amagi n’inyama bitabagoye, kandi anabafashe kubona ifumbire bityo binazamure umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi.

Umushinga PRISM uzamara imyaka itanu ukorera mu turere 15 tw’Intara y’Amajyaruguru, i Burengerazuba n’Amajyepfo, ukazarangira nibura utwaye Miliyari 41Frw, aho nibura uzaba umaze kugeza amatungo magufi ku miryango isaga 23.000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka