Ngororero : Abari muri pansiyo barasaba ikigo cy’ubwiteganyirize kongera amafaranga kibaha kuko na cyo ngo cyunguka

Ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru bafata amafaranga y’ubwitegenyirize batanze bagikora rirasaba ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) kubongerera amafaranga kibaha kuko ayo bahabwa ngo atajyanye n’igihe.

Abo basaza bavuga ko imisanzu batanze yabyariye inyungu icyo kigo akaba ari yo mpamvu na cyo gikwiriye kubongerera amafaranga bahabwa ku kwezi.

Abari muri pansiyo barifuza ko amafaranga y'ubwiteganyirize yongerwa akajyanishwa n'igihe kandi bagahabwa inyungu ku bikorwa by'ubucuruzi RSSB ikora.
Abari muri pansiyo barifuza ko amafaranga y’ubwiteganyirize yongerwa akajyanishwa n’igihe kandi bagahabwa inyungu ku bikorwa by’ubucuruzi RSSB ikora.

Nsengimana Fidele, umwe mu bagize komite nyobozi y’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko amafaranga bahabwa akwiye kujyanishwa n’igihe kuko agaciro ifaranga ryari rifite icyo gihe atari ko rigifite ubungubu.

Ikindi bifuza ko cyahinduka ngo ni uko abapfakazi bafata amafaranga y’abo bari barashakanye bahabwa igice (1/2) cy’ubwiteganyirize uwatanze imisanzu yakagombye guhabwa.

Bavuga ibi ari ukwirengangiza ko uwapfuye asiga umuryango na wo wari ukeneye kubeshwaho na we, bityo bakumva ko umupfakazi yagombye gufata umushahara wose uwapfuye yagombaga guhabwa.

Nzirabatinya Masud, we avuga ko nk’uko ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi kivuga ko cyunguka ndetse bikagaragararira mu bikorwa byacyo bisa nk’ubucuruzi, na bo bakwiye kutirengagizwa bagahabwa kuri izo nyungu kuko imisanzu batanze na yo iri mu mafaranga icyo kigo gikoresha.

Ubwo basurwaga n’intumwa y’ishyirahamwe ry’abari mu zabukuru ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa 20 gicurasi 2013, Nzabahimana Felix, ntiyabahaye igisubizo ku bibazo byabo, ariko yabizeje ko byose bikubiye mu mushinga w’itegeko ririmo kwigwa n’inzego zibishinzwe zikazafata umwanzuro.

Yabizeje ko birimo gukurikiranwa maze abasaba gukomeza kwishyira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga nkeya bafite.

Yabasabye kudatinya gukorana n’amabanki kugira ngo abagifite imbaraga bakomeze kwiteza imbere, kandi ko ibisubizo by’ibyifuzo byabo bazabimenyeshwa bidatinze.

Yabibukije kujya bakira pansiyo yabo ku gihe, kuko iyo hashize imyaka 10 uwari uyigenewe atayisabye aba atakiyihawe, ndetse anavuga ko itegeko rigena ingano yayo rizajya ngo rihinduka buri myaka 5.

Ernest kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka