Ngororero: Abari muri Pansiyo barasaba guhabwa ibirarane byabo
Abasheshakanguhe bafata amafaranga y’ubwishingizi bw’izabukuru bo mu karere ka Ngororero barasaba ko Leta ndetse n’ikigo cy’ubwitegenyirize bw’abakozi babarenganura kuko hari bamwe muri bo bagifite ibirarane by’imisanzu yabo.
Abo basaza n’abakecuru bagera kuri 815 banavuga kandi ko hari abagiye barenganywa n’ibigo na za minisiteri bakoreraga aho kubatangira amafaranga ahwanye n’imyaka babikoreye ugasanga barabahaye ay’igihe gito.
Mu bashyirwa mu majwi cyane ko batatangiye imisanzu yose abahoze ari abakozi babo harimo minisiteri y’Ubuzima ndetse n’iy’Uburezi; nk’uko byagaragajwe mu nama bakoreye ku cyicaro cy’akarere ka Ngororero tariki 27/06/2012.

Thomas Rwamukwaya, wakoreraga ikigo nderabuzima cya Muramba, avuga ko atatangiwe imisanzu y’imyaka 4 kandi yari umukozi unahembwa. Hari n’abavuga ko bambuwe imisanzu y’imyaka igera cyangwa irenga 10 nk’uko byagiye bitangazwa.
Mugihe Leta ishaka guteza imbere ubuzima bw’abari mu zabukuru, aba bo basanga icyagombye kwihutirwa ari ukubaha amafaranga yabo bakoreye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Clothilde, yashishikarije aba basaza n’abakecuru guharanira ejo habo heza kandi abizeza ubufatanye n’ubuvugizi ku bibazo bafite.

Hari nabareze abahoze ari abakoresha babo mu nkiko ndetse bamwe barabatsinda ariko ibitegetswe n’inkiko ntibyashyirwa mu bikorwa.
Abageze mu zabukuru kandi ntibishimiye ukutaboneka muri iyo nama kw’abakozi bahagarariye ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu karere kandi bari barayitumiwemo, kuko ngo hari byinshi bagombaga kubasobanurira.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|