Ngororero: Abari bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga bakoreye batangiye kuyahabwa

Abaturage bagera kuri 300 bakoze umuhanda uhuza imirenge ya Muhanda na Kavumu yo mu Karere ka Ngororero, bari bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga bakoreye, kuko rwiyemezamirimo wari warabahaye akazi yaje kugenda atabishyuye.

Ni ikibazo cyari kimaze igihe kinini, abaturage bahora basiragira mu nzego zitandukanye ngo barebe ko hari urwabarenganura, icyakora guhera ejo ku ya 9 Kanama 2021, aba mbere batangiye guhabwa amafaranga yabo kandi igikorwa ngo kirakomeje.

Umwe mu bamaze gufata amafaranga yabo, Ntawukuriryayo Noheli, yavuze ko yishimye kuba abonye amafaranga ye nyuma y’igihe kirekire ategereje ari na ko ahora yishyuza.

Yagize ati “Ndashimira cyane ubuyobozi n’itangazamakuru ryakomeje kutuvugira none amafaranga yanjye nkaba nyabonye, bari bamfitiye 87,000 none barayampaye yose. Ikibazo cyari kirimo ni uko rwiyemezamirimo atarangije imirimo neza birangira yigendeye atatwishyuye”.

Mugenzi we asobanura ibibazo bahuye na byo byatewe no kuba batarishyuwe ku gihe kandi baramaze umwaka wose bakora badahembwa.

Ati “Urabona kumara umwaka ukora udahembwa ntibyoroshye, byaduteye ubukene, amadeni yabaye menshi ku buryo nari narabuze icyo kwishyura, icyakora ubu ndasubijwe”.

Abo ni bamwe mu bishyuwe, icyakora hari n’abatisanze ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa, bakavuga ko byabayobeye kuko batazi ikibura, cyane ko ibyangombwa basabwaga ngo babitanze.

Kuri icyo kibazo cy’abibuze ku rutonde rw’abishyurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, Jean Pierre Hibukimfura, yavuze ko ibibazo birimo bidakomeye ku buryo mu cyumweru gitaha bizaba byakemutse.

Ati “Iki kibazo koko cyari kimaze iminsi ubuyobozi bugikurikirana, ariko guhera ejo hashize abantu barimo kwishyurwa amafaranga yabo kandi gahunda irakomeje. Abafite ibibazo ntabwo ari benshi, hari nk’aho usanga harakoze umugore agatanga konti y’umugabo we, hakaba hari ahandi hagiye habaho kwibeshya, turakomeza gukosora imyirondoro yabo, icyiza ni uko amafaranga yose y’abo baturage yabonetse, ari ku rwego rw’akarere”.

Ati “Igikorwa cyo gukosora imyirondoro yabo kizaba cyarangiye ku wa gatanu w’iki cyumweru, hanyuma bitarenze ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha bose bazaba babonye amafaranga yabo”.

Abo baturage bavuga ko ubuyobozi butigeze bubatererana mu kibazo cyabo n’ubwo cyari kimaze igihe kirekire, nk’uko babitangarije Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka