Ngororero: Abarenga 351 bambuwe na rwiyemezamirimo barasaba akarere kubishyuriza
Abantu bakoze mu kubaka umuhanda w’igitaka Ngororero-Rutsiro barenga 361 bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ngororero, bamaze iminsi bazindukira ku cyicaro cy’akarere aho basaba ubuyobozi kubishyuriza amafaranga yabo bambuwe hakaba hashize imyaka ine.
Aba baturage bakoreye uwo rwiyemezamirimo mu 2011, aza kugenda atabishyuye ataye uwo muhanda utarangiye, ku buryo akarere ka Ngororero gateganya kuwikorera muri uyumwaka.

Nyuma y’iminsi basiragira ku karere basaba kwishyurizwa, kuwa mbere tariki 21 Nyakanga 2015, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yarabakiriye maze abasezeranya kubafasha mu kubona amafaranga yabo vuba.
Ruboneza avuga ko yatumiye rwiyemezamirimo usengimana hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA ngo baganire n’abo baturage ariko bose ntibabonetse kuri uwo munsi.
Umukozi w’Akarere ushinzwe igenagaciro ry’ubutaka Muberantwari Reverien, avuga ko aba baturage bakomoka mu mirenge ya Kageyo, Kavumu, Sovu na Bwira bambuwe amafaranga agera kuri miliyoni 27 z’amafaranga y’u rwanda. Gusa ngo RTDA yemeye kuzatanga ayo mafaranga nubwo ataratangwa kugeza ubu.

Ruboneza ariko avuga ko umubare w’abishyuza bakoreye Rishari ukomeje kwiyongera, kuko hari abandi bantu bakomeje kuza kwishyuza kandi batari mu babaruwe n’akarere mu gukurirkirana iki kibazo.
Avuga ko uwo rwiyemezamirimo azazana amalisiti y’abakozi bamukoreye maze ababa bagomba kwishyurwa nabo bakongerwa ku rutonde bakishyurwa ayo mafaranga bamaze imyaka ine batishyurwa.
Ubwo umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Nzahabwanimana Alexis yasuraga uriya muhanda muri 2013, yasanze Usengimana Richard atarubahirije amasezerano yari yaragiranye na Leta yo kuwubaka mu gihe cy’amezi 14 kuko icyo gihe yari amaze amezi 50 atarawurangiza.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|