Ngororero: Abanyarwanda bari mu mashyamba ya RDC bataha abari mu gihugu babigizemo uruhare
Abagize komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ngororero basanga abanyarwanda bari mu gihugu imbere bagomba kubanza kwiyumvisha agaciro ko gutahuka kwa bene wabo bakiri mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kuko hari ababaca intege kubera ko bigaruriye imitungo yabo ntibababwize ukuri ku bibera mu Rwanda kuko badashaka kurekura iyo mitungo.
Ngororero ni kamwe mu turere dufite abanyarwanda bakibarirwa mu mashyamba ya RDC. Ngo abari yo ntibazi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ifatwa nk’imwe mu nkingi z’ubumwe n’ubwiyuge, hakaba hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo batahe mu rwababyaye kandi byagerwaho neza bikozwe n’abo mu miryango yabo ndetse n’abandi babazi.
Nk’uko byavuzwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari kumwe n’abakangurambaga b’iyi komisiyo, urutonde rw’abanyarwanda bakiri hanze rwarakozwe ku buryo ruzongera kuganirwaho mu nama kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ziteganijwe ku wa 6/03/2015 hamaze kwemezwa imibare nyayo y’abanyengororero bakiri muri RDC.
Padiri Leonidas Ngomanziza utarashimye kugaragaza imibare bafite y’abanyengororero bakiri mu mashyamba ya RDC avuga ko gutahura aba baturage ari imwe mu nzira nziza z’ubwiyunge muri aka karere.
Inama ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ngororero ihuriwemo n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, amadini, IBUKA, AVEGA, inama y’igihugu y’abagore n’inama y’igihugu y’urubyiruko.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo abanyarwanda bakiri hanze bihute kuko bazasanga iterambere ryarabacitse
tujye tubaha amakuru nyayo maze bamenye ibikorerwa iwacu bave mu mashyamba