Ngororero: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira ubufatanye mu kazi

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngororero baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza ubufatanye mu kazi ka buri munsi, kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije, mu gihe bitegura amatora y’Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka utaha wa 2024.

Biyemeje gukorera hamwe
Biyemeje gukorera hamwe

Babitangarije mu namu rusange y’Umuryango yabaye ku wa 10 Ukuboza 2023, inama yanabereyemo amatora y’Umuryango RPF Inkotanyi yo kuzuza inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Akarere zari zituzuye no gusimbuza izicyuye igihe.

Bimwe mu bikorwa bahigiye kugeraho bafatanyije, ni ukwegera abanyamuryango bakabakemurira ibibazo ku gihe, kwitegura gutanga umusanzu ukenewe ngo Umuryango ugire imbaraga, no kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu ategerejwemo Chairman mukuru wa RPF Inkotanyi Paul Kagame wamaze kwemera ko aziyamamaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe wanatorewe kuba Chairman w’Umuryango ku rwego rw’Akarere, avuga ko bakwiye kurangwa n’ubwitange ngo umuryango ukomeze gutera imbere bigakorwa bakorera hamwe.

Agira ati, “Iyo umuntu akora ibye undi agakora ibye nibwo wa musaruro uba mukeya kandi abantu bari mu cyerecyezo kimwe bakwiye kuba bakorana bakajya inama kandi bagaharanira kunga ubumwe kuko amacakubiri asenya aho kubaka”.

Nkusi avuga ko nibakorera hamwe bazagera kuri byinshi
Nkusi avuga ko nibakorera hamwe bazagera kuri byinshi

Irankunda Modeste uhagarariye urubyiruko muri Komite nyobozi y’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, ahamya ko kuba haragiye humvikana abayobozi begura cyangwa bikirukanwa mu Turere dutandukanye, byari bigamije gusimbuza abatakiri mu murongo uganisha ku cyerecyezo k’Igihugu.

Ashimira abayobozi b’Akarere ka Ngororero kuko iyo nkundura itabagezemo, bisobanuye ko hari ubufatanye n’imikoranire myiza mu nzego z’Ubuyobozi, abasaba gukomeza kunga ubumwe no guharanira iterambere y’abanyamuryango.

Agira ati, “Byaba bibabaje kumva na hano mu Ngororero mwaragezwemo n’amacakubiri cyangwa guteshuka ku nshingano, imikoranire myiza ikomeze kubaranga, mwemere kujya no kugisha inama aho bishoboka nibwo muzarushaho kugendera mu nzira imwe igamije iterambere ry’Umurynago RPF Inkotanyi”.

KOmite yatowe
KOmite yatowe

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngororero basoje inshingano basezeranyije ubufatanye ku bashya binjiyemo, mu kugira ngo bazarusheho kuzuza ibyo biyemeje dore ko hari ibigihari byo gukurirkirana, kongera ibikorwa.

Inzego zatowe n’izujujwe zirimo Komite nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Akarere, Abahagarariye urugaga rw’urubyiruko n’abagore bashamikiye ku muryango RPF INkotanyi, n’abagize za Komisiyo z’Ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo koko guhuza imbaraga bituma tugera ku musaruro mwiza!
Ngororero twabigize intego kuko "Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu🙏🙏

Nyiransengimana Donatille yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Umuryango RPF Inkotanyi ni iwacu turawukunda tuwurimo tugomba kuwitangira mu nguni zose zishoboka z iterambere

Muze tuwushyigikire tuwagure

Victoire Nyirarugendo yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Iki gikorwa cyakozwe muri Ngororero turacyishimiye Kandi abatowe barangajwe imbere na Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Ngororero Bwana NKUSI Christophe tubizeyeho umusaruro, natwe tubari inyuma mu bufatanye buganisha kubyo Nyakubahwa Paul Kagame atwifuriza. FPR Oyeeee!

Placide yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka