Ngororero: Abantu ibihumbi 173 baracyari mu bukene

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bugaragaza ko abantu ibuhumbi 173 bangana na 51% by’abatuye akarere bakiri mu bukene. Aba baturage bose biteganyijwe ko bazafashwa kubuvamo mu gihe gito, nkuko bivugwa n’umukozi wako ushinzwe igenamigambi.

Iyi gahunda izafashwa n’imishinga itandukanye ifasha abaturage nka VUP, HIMO, gutanga inguzanyo ku mishinga iciriritse n’ibindi bikorwa birimo n’iby’abafatanya bikokorwa b’akarere.

Ntitwabashije kumenya neza umubare w’abantu, ariko mu myaka ine ishize, imiryango ibihumbi 40 niyo yafashijwe kuva mu bukene mu karere ka Ngororero, hakaba hari ikizere ko n’abakiburimo bazaba bamaze kubusezerera mu gihe cya vuba.

Mu igenamigambi ry’akarere, biteganyijwe ko mu gukura abaturage mu bukene, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, abaturage bafite ubukene bukabije bazaba bari munsi ya 10%, naho abafite ubukene budakabije bakaba bazaba batarenga 30%.

Ubuhinzi bukozwe neza ni kimwe mu byitezweho kugabanya ubukene.
Ubuhinzi bukozwe neza ni kimwe mu byitezweho kugabanya ubukene.

Abafatwa nk’abaturage bakennye bikabije ni abari mu: Umuryango ubona ibyo kurya biwugoye, Umuryango udafite inzu n’Umuryango udafite amikoro yo gukodesha inzu yo kubamo.

Imiryango ikennye bidakabije ishobora kwibonera aho kuba nubwo haba atari heza ndetse n’ibyo kurya n’ubwo byaba bidahagije. Ni umuyango ushobora kubona byibura amafaranga ari hejuru ya 600 ku munsi, nkuko biteganywa na EDPRS II.

Abaturage b’aka karere basabwa kwita ku bikorwa byabazamura cyane cyane gukora ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga, kugira ngo izindi gahunda za Leta zizaze ari inyunganizi mu kwihutisha iyi gahunda.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka