Ngororero: Abantu basaga 50 bambuwe n’Abashinwa
Abantu bagera kuri 50 bahoze ari abakozi b’isosiyete China Road and Bridge Corporation bakoze mu kazi ko kubaka umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bavuga ko bambuwe amafaranga bagiye bakatwa ku mishahara yabo nk’ingwate ijyanye n’akazi kabo.
Abo bantu barimo abagore n’abagabo bakoraga akazi k’ubuzamu muri iyo sosiyete, aho buri kwezi bakatwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 5 na 15 bitewe n’umushahara wa buri muntu buri kwezi, ngo yitwaga ingwate yafatirwa igihe cyose umuzamu anyereje ibyo ashinzwe kurarira.
Abo bakozi batifuza ko twabavuga amazina ngo kubera ko bamenyekanye bashobora kwamburwa burundu bavuga ko bose hamwe bari 70 ariko nyuma bamwe bakajyanwa gukorera ahitwa Kabaya abandi bagasigara ku Cyome mu murenge wa Gatumba, maze akazi karangira abajyanywe Kabaya bakishyurwa naho abandi bakabwirwa ko bazategereza.

Kuri ubu, hashize umwaka n’amezi abagera kuri 5 bahawe udupapuro tugaragaza ko bafitiwe amafaranga (utwo bo bita Jetons), ariko bakaba baratashye batishyuwe kuburyo muri bose usigaye agikora akazi ke ari umwe gusa, nawe utarayahabwa.
Bavuga kandi ko basezeranyijwe ko nubwo sosiyete yimutse bazahabwa amafaranga yabo igihe cyo kwimura ibikoresho kigeze, none hakaba hasigaye ngerere kuko bitwarwa buri munsi kandi ntibishyurwe, n’uwo mukozi uhasigaye agatinya kubabariza ngo atabura umushahara n’akazi ke.
Uretse abakozi bake bagifitiwe n’imishahara batarahembwa, amafaranga yafatiriwe ngo ari hagati y’ibihumbi 40 n’140 bitewe n’amafaranga buri mukozi yakatwaga.

Ubusanzwe iyo ikigo cyangwa umuntu yambuye abaturage mu karere ka Ngororero, ubuyobozi bubafasha kubona ibyabo nkuko buherutse kubikorera abambuwe na sosiyete yitwa NRD (Natural Resources Development) yacukuraga amabuye y’agaciro ya colta na Gasegereti muri Gishwati yafatiwe ibikoresho kugeza yishyuye abaturage.
Gusa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba, Niyonsaba Ernest avuga ko icyo kibazo ubuyobozi butakizi ariko ko nibukigezwaho buzafasha abaturage kwishyuza amafaranga yabo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo baturage twabagira inama yo kujya ku murenge cyangwa ku karere ikibazo cyabo kigakurikiranwa bakisyurwa