Ngororero: Abantu 9 barokotse Jenoside bari mu mazu ashaje bagiye kuvugururirwa

Nyuma yo kugaragaza impungenge ku mazu bubakiwe ashaje ibisenge kandi atanakorewe isuku, abantu icyenda bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Ngororero bagiye kuvugururirwa.

Kuvugurura ayo mazu ngo biri mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bimaze iminsi bigaragara hirya no hino ahari abacitse ku icumu bubakiwe amazu mu 1998 mu karere ka Ngororero; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Nyiraneza Clotilde.

Nubwo umubare w’amazu akeneye gusanwa ukiri munini, Nyiraneza avuga ko ku bufatanye n’umuryango IBUKA, akarere karimo gushakisha uko n’andi mazu yasanwa bahereye ku bafite ibibazo byihutirwa kurusha abandi, nk’abacumbika mu gihe cy’imvura n’abandi.

Gusana bizahera ku mazu yangiritse cyane.
Gusana bizahera ku mazu yangiritse cyane.

Forumu y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero nayo ivuga ko yahagurukiye gukora ubuvugizi muri icyo gikorwa, kuko ikibazo cy’ubukene ndetse no kutagira aho kuba hatunganye ari kimwe mu bishobora kudindiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Padiri Ngomanziza Leonidas, visi perezida wa Forumu y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero aherutse kudutangariza ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge imaze kugera ku rwego rwiza muri ako karere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka