Ngororero: Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Abagenzi 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya minibisi RAB 579H, yavaga mu isantere ya Kabaya yerekeza mu isantere ya Ngororero mu Karere ka Ngororero.

Abantu 18 bakomerekeye muri iyi mpanuka
Abantu 18 bakomerekeye muri iyi mpanuka

Ni impanuka yabereye mu Kagari ka Runyinya mu Mudugudu wa Marembo, aho iyo modoka yarenze umuhanda ikagwa hafi mu mugezi wa Nyahene, abagenzi bose n’umushoferi barakomereka, n’imodoka irangirika cyane.

Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Musabyimana Japhet, avuga ko iyo mpanuka ari iya kane ihabereye mu mezi atandatu ashize, hagakekwa ko abashoferi bahagera bamaze kwirara kubera ko ikoni riberamo izo mpanuka, riba ritagaragara neza.

Agira ati "Urebye mbere y’uko ugera ahabera izo mpanuka no muri uku kwezi, haguye imodoka yari itwaye abagororwa ibajyanye ku bitaro bya Kabgayi, iyo ugiye kuhagera hateye neza abashoferi bakiruka, bakagera muri iryo koni rikabatungura bakarenga umuhanda. Imiterere y’umuhanda no kwirara kw’abashoferi ni byo nyirabayazana w’izo mpanuka".

Avuga ko muri izo mpanuka zose nta wahise uhasiga ubuzima, ariko impanuka ya Minibisi yo ku mugoroba wo ku wa 22 Kamena 2025, birakekwa ko umuntu umwe yaba yamaze kugwa mu bitaro bya Kabaya, naho abandi barembye bakaba barimo kwitabwaho.

Agira ati "Hari abarimo kwitabwaho ku bitaro bya Kabaya, hari n’abagiye koherezwa mu bitaro i Kigali. Turakeka ko haba hari uwamaze gupfa, hari n’aboherejwe ku bitaro bya Ruhengeri".

Musabyimana asaba abakoresha umuhanda Ngororero-Mukamira kwitwararika mu makorosi yo mu misozi ya Hindiro na Kabaya, kuko ahabereye iyo mpanuka hateye nabi kandi bimaze kumenyerwa ko imodoka nyinshi zihagwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka