Ngororero: Abakozi badashoboye akazi ngo bakwiye gusaba guhindurirwa imirimo

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, avuga ko akarere ayoboye kadakeneye abakozi n’abayobozi baseta ibirenge mu kuzuza inshingano zabo, bityo ababifitemo imbaraga nkeya bakaba basabwa kugira ubutwari bwo kubivuga bagahindurirwa imirimo.

Nkuko Ruboneza abivuga, ngo kugira ngo akarere ayoboye katazajya inyuma y’umwanya wa gatatu kabonye mu mihigo y’umwaka ushize, abayobozi n’abakozi barasabwa gushyira imbaraga mu bikorwa biteganywa kandi bakabikorera ku gihe cyategnayijwe kuko intego yabo ari “gukora ni kare”, bakesa imihigo hakiri kare.

Ruboneza kandi yemeza ko kwemera ko udashoboye akazi cyangwa ufite inzitizi zituma utagakora neza ukaba wahindurirwa imirimo ari ubutwari, ndetse ubikoze yabishimirwa kurusha ko uwadindije gahunda z’akazi yagawa.

Ubwo yaganiraga na 22 muri ba bayobozi b’utugari tukiri inyuma mu bwisungane mu kwivuza, kuri 73 bose bo muri aka karere, nta numwe wagaragaje ko afite imbaraga nkeya ahubwo bose batangaje ko bagiye kwikubita agashyi bakongera imbaraga mu mirimo yabo. Bamwe badutangarije ko gusimburwa n’abo bari bakuriye bakaba aribo babayobora byaba ari igisebo.

Ruboneza avuga ko akarere ayoboye gakeneye abakozi bihuta mu kazi.
Ruboneza avuga ko akarere ayoboye gakeneye abakozi bihuta mu kazi.

Ibyo kuba ari igisebo ariko siko umuyobozi w’akarere abibona, ndetse akaba anatanga ingero za bamwe mu bakozi b’akarere babikoze batyo bagahindurirwa imirimo kandi iyo bahawe bakaba bayikora neza.

Muri abo, umwe yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge maze yisabira guhindurirwa imirimo agirwa umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge kandi ubu ngo abikora neza ndetse n’umurenge yayoboraga ukora neza.

Undi uvugwa muri iyi minsi nkuko byemezwa na Meya Ruboneza ni uwari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri mu murenge wa Bwira, ariko ubu akaba yarasabye ko yahindurirwa imirimo kuko abona kuyobora ishuri bitamugendekera neza.

Umuyobozi w’akarere asanga izi ari ingero nziza abandi bakwiriye kureberaho, hagafatwa icyemezo kigamije guteza imbere akazi, aho gutsimbarara ku nyungu z’umuntu ku giti cye.

Mu gihe akarere kagihatana no kuzabona amanota meza, hategerejwe kureba niba hari abandi bazazibukira inshingano bakaziha abandi babakorera mu ngata.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka