Ngororero: Abakoreye ‘Postes de Santé’ baratakambira Akarere ngo bishyurwe

Abahoze bakorera amavuriro mato (Postes de Santé) mu Karere ka Ngororero barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubishyura imishahara bakoreye mbere y’uko ayo mavuriro yegurirwa abikorera.

Ivuriro riciriritse rya Gatumba, ni rimwe mu mavuriro afite abahakoze batishyuwe
Ivuriro riciriritse rya Gatumba, ni rimwe mu mavuriro afite abahakoze batishyuwe

Abahoze bakorera ayo mavuriro ashamikiye ku bigo nderabuzima, bavuga ko hari amezi agera muri atanu batigeze bahemberwa kandi babaza akarere kagasubiza ko amafaranga ahari ariko bakibaza impamvu batayabona.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019 nibwo abahoze bakorera amavuriro aciriritse yitwa (Poste de Santé) mu Karere ka Ngororero batangiye gushyira hanze ikibazo cyabo bashinjaga akarere kubarangarana ku mafaranga bakoreye batishyurwa kandi ahari.

Icyo gihe Kigali Today yavuganye ku murongo wa telefone n’umukozi w’Akarere ushinzwe ubuzima maze avuga ko mbere y’uko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iba, ba nyiri amafaranga bazaba bayabonye kuko na we yavugaga ko ahari.

Yagize ati “Rwose amafaranga arahari si ugushakisha n’ubu mvuye mu nama kandi ikibazo cyageze muri Komite nyobozi, rwose iki cyumweru yenda kirangire babonye amafaranga yabo mbere y’uko umushyikirano uba”.

Nyuma y’uko kubasezeranya amafaranga, kubishyura byarakomeje biranga maze abakoreye ayo mavuriro mato bongera kugaragaza ibibazo bafite bibangamiye imiryango yabo kandi barakoze n’amafaranga yo kubahemba akaba ahari bakibaza ikibitera.

Umwe mu batashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bahuye n’ibibazo birimo kuba abana batiga, kandi barakomeje kwizezwa kwishyurwa ariko ntibikorwe, kuko ngo habuze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere unafite dosiye yabo ari na we bakekaho kuyitinza”.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butekereza kuri iki kibazo, Kigali Today yavuganye ku murongo wa telefoni n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid na we ntiyahakana ko amafaranga adahari ahubwo ko ikibazo cyabaye uburyo bagomba kwishyuramo abo bakozi bidateje ikindi kibazo.

Agira ati, “Amafaranga arahari nibihangane uku kwezi kwa Mutarama ntikuzashira batishyuwe kuko nyuma yo kwegurira amavuriro abikorera byasabye ko tubanza kumenya buri mushahara umukozi azahembwa none byamaze kugera aho bigomba kugezwa, bazabona amafaranga vuba”.

Nta mubare Akarere kagaragaza kazahemba aba bahoze bakorera amavuriro mato mbere y’uko yegurirwa abikorera, cyakora ngo arabarirwa muri miliyoni zisaga eshanu ku bagomba kwishyurwa bose.

Abakoreye amavuriro aciriritse ubusanzwe bahemberwaga abarwayi bakiriye maze amafaranga yabo akazava mu kigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB agasohokera ku turere akoreramo, ari nako byagenze, ariko nyuma y’uko ayo mavuriro yeguriwe abikorera ntibongera guhembwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

GOSE NIBAREBE UKO BAKINSHYURWA BIRABABAJE GOSE ?.

HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

nibishurwe doreko hari abari gucuruza magendo urugero hari imiti yabuze iboneka kwamangendo => uwashishikara ni

HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Babishyure kuko sinibaza impamvu umuntu umubwira ngo amafaranga arahari ntuyamuhe kdi uziko wamwirukanye

B yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka