Ngororero: Abahawe inguzanyo na VUP barasabwa kwishyura hakagurizwa abandi
Abaturage bo mu karere ka Ngororero bahawe inguzanyo zo kwiteza imbere binyuze muri VUP (Vision 2020 Umurenge Program) barasabwa kwishyura umwenda bahawe kugira ngo uhabwe abandi baturage nabo bakeneye kwiteza imbere.
Umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya VUP, Ndayisenga Simon, avuga ko benshi mu bahawe inguzanyo bicecekeye ubu bakaba batishyura. Avuga ko mu myaka ityandatu VUP imaze ikorera mu karere ka Ngororero, abahawe inguzanyo bamaze guhabwa amafaranga akabakaba miliyoni 800 ariko hamaze kwishyurwa arenga ho gato miliyoni 300 gusa.
Icyegereranyo kigaragaza ko amafaranga amaze kwishyurwa angana na 48% by’ayagombaga kugaruzwa yose ngo agurizwe abandi. Ndayisenga avuga ko uretse abahawe amafaranga mu gihe cya vuba bataratangira kwishyura, hari n’abatangiranye n’umushinga kuva mu mwaka wa 2008 ariko ubu bakaba barinangiye.

Muri abo banze kwishyura ngo harimo n’abari cyangwa bakiri abakozi ba Leta bagiye biyitirira amakoperative cyangwa ibikorwa badafite maze bahabwa amafaranga bakayakoresha ibindi. Mu mishinga 2303 yahawe inguzanyo, igera kuri 445 gusa niyo yabashije kwishyura cyangwa ikigaragaza ubushake bwo kwishyura, naho indi yarambuye cyangwa ntikinabaho.
Umwe mubo twaganiriye utuye mu murenge wa Muhororo wahawe amafaranga akaba atarayakoresheje ibyo yayasabiye ndetse akaba atarishyuye, ariko akaba atifuza ko amazina ye atangazwa, avuga ko we na baganzi be bari bazi ko aya mafaranga bazayasonerwa na Leta kuko bakekaga ko VUP ije gutanga imfashanyo ku bakene.
Nta buryo budasanzwe bugiye gukoreshwa mu kwishyuza abo baturage bwashyizwe ahagaragara dore ko nta nubwateganyijwe muri gahunda ya VUP. Gusa umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédeon avuga ko aba baturage bagomba kwihutira kugarura umutungo w’Igihugu kuko abatabikora gutyo asanga bisa no kwigomeka kuri gahunda za Leta, mu gihe ayo mafaranga ateganyijwe kuzenguruka mu baturage abafasha kwiteza imbere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
midimar na minagri nibashake uko batabara abahinzi naho imvura yaciye ibintu mu murenge wa Miyove
ntitugakire ngo twibagirwe gukinga uwo si umuco wakinyarwanda aho VUP yagukuye nawe subizamo ihakure undi niko kubaho niko kubana niko gutahiriza umugozi umwe
amafaranga nk’aya aba agomba kugaruzwa kugirango n’abandi baturage babone kuri ayo mafaranga aba agomba gukurikiranirwa hafi