Ngororero: Abahawe akazi mu gukora imihanda barambuwe

Hashize imyaka ibiri abantu bahawe akazi mu kubaka umuhanda wa kaburimbo wa Ngororero-Kabaya-Mukamira bishyuza amafaranga yabo ariko ntibayahabwe.

Nkuko abasaba kwishyurwa babivuga, ngo imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo irangiye hari n’abahawe akazi mu gukora imwe mu mihanda y’igitaka ihuza Ngororero n’utundi turere ariko nabwo ntibishyuwe amafaranga yabo yose.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, yadutangarije ko kubirebana n’imihanda y’igitaka hagaragayemo ibibazo by’uko akarere katahawe amakuru yose arebana n’iyubakwa ry’iyo mihanda nk’amasezerano n’abatsindiye amasoko, uburyo bw’imyishyurire n’ibibindi bityo gukurikirana ba Rwiyemezamirimo bikagorana.

Akarere ngo karacyakusanya amakuru ngo hamenyekane abishyuwe neza n’abatarishyuwe. Abambuwe bo bavuga ko basabwe gufunguza ama konti no gutanga nomero zabo ngo babone uko bishyurwa amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umwe mu mihanda yubatse mu karere ka Ngororero.
Umwe mu mihanda yubatse mu karere ka Ngororero.

Kubirebana n’abakoze mu muhanda wa kaburimbo, Kabagema Roger, umukozi w’akarere ushinzwe imicungire y’ubutaka avuga ko urutonde rw’abagomba kwishyurwa rwagejejwe muri minisiteri y’ibikorwa remezo, ubu bakaba bategereje ko amafaranga ashyirwa kuri konti.

Abaturage bakoze ku mihanda ya kaburimbo bacyishyuza ni 207 baturuka mu karere ka Ngororero no mu mirenge yo mu karere ka Muhanga yegereye Ngororero.

Kabagema kandi asaba abafitiwe amafaranga bose kwihangana kuko ubuyobozi bw’akarere buticaye ahubwo burimo gukurikirana ikibazo cyabo ngo bishyurwe.

Uretse abasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye, hari n’abagifite ibibazo bijyanye n’imitungo yabo yangijwe ubu ikaba itarishyurwa.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka