Ngororero: Abahabwa ibibanza ntibabyubake mo bazabyamburwa
Umuyobozi w’Inama njyanama y’akarere ka Ngororero, Emmanuel Bigenimana, avuga ko abantu n’ibigo bitandukanye basaba akarere ibibanza byo kubaka mo bakabihabwa ariko bagatinda kubaka bagiye kubyamburwa akarere kakabisubirana.
Muri iyi minsi hari abafatanyabikorwa batandukanye b’akarere bagasaba ibibanza byo kubaka mo inyubako bazifashisha mu kazi kabo, ugasanga akarere gafite ikibazo cyo kubona ibyo bibanza mugihe hari ababihawe mbere ntibabikoreshe icyo babisabiye.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero aruboneza Gedeon auga ko hari ikigo kimwe gikorera mu karere ka Ngororero cyasabye ikibanza cyo kubaka mo maze bakagihabwa ariko hakaba hashize igihe kirekire bataratangira kubaka.
Mayor Ruboneza avuga ko amaze kwandikira icyo kigo inshuro esheshatu agisaba gutangira kubaka cyangwa kugaragaza imbogamizi bagize ariko bakaba batarasubiza na rimwe.
Mu gihe hari abandi bakeneye ibyo bibanza bikiri bikeya mu mujyi wa Ngororero, inama njyanama y’ako karere yemeje ko abadakoresha ubutaka bahawe ibyo babusabiye bagomba kubwamburwa bugasubizwa akarere cyangwa bugahabwa abandi.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|