Ngororero: Abaguze terefone z’inshinwa batangiye kuzikuraho
Nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko terefoni zigendanwa zitujuje ubuziranenge zizwi Ku izina ry’inshinwa zishobora gukurwa ku murongo, abazitunze bo mu karere ka Ngororero batangiye kuzigurisha abandi ngo zitazabahombera.
Kuri ubu, bamwe usanga bari ku masoko bashakisha uko bazigurisha ngo zitazabapfira ubusa. Uku kugurisha za terefoni ngo bihombya ba nyirazo kuko bazitanga ku mafaranga makeya ugereranyije n’igiciro baziguriyeho.

Munyemana Alexis utuye mu murenge wa Kavu yadutangarije ko mu minsi yashize, wasangaga abantu benshi biganjemo urubyiruko baza ku masoko kugura za terefoni kuburyo abacuruzi baturukaga mu turere duhana imbibe n’aka Ngororero bakaza gucuruza terefoni.
Ubu, abo bacuruzi ntibakihagaragara ahubwo abaziguze nibo baza kugurisha izo bari baraguze.

Bikorimana Didier ucuruza terefoni mu karere ka Muhanga akaza no gucururiza mu Ngororero, uvuga ko ubu atakijyana ibicuruzwa bye muri aka karere kubera ko nta bakiriya bagihari.
Ari abacuruzi n’abakiriya bavuga ko kiriya cyemezo nikiramuka gishyizwe mu bikorwa hazaba harimo akarengane kuko ababishinzwe bakwiye kuba barabujije izo terfoni kwinjira mu gihugu.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NK’INZEGO ZIBISHINZWE MURI RETA MUDUKOREYE MWAJYA MUZA GUSUZUMA IBINTU BIMWE NA BIMWE BICURURIZWA MURI AKO KARERE,KUKO PILATE ZIRATURAMBIYE.