Ngororero: Abaguze terefone z’inshinwa batangiye kuzikuraho

Nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko terefoni zigendanwa zitujuje ubuziranenge zizwi Ku izina ry’inshinwa zishobora gukurwa ku murongo, abazitunze bo mu karere ka Ngororero batangiye kuzigurisha abandi ngo zitazabahombera.

Kuri ubu, bamwe usanga bari ku masoko bashakisha uko bazigurisha ngo zitazabapfira ubusa. Uku kugurisha za terefoni ngo bihombya ba nyirazo kuko bazitanga ku mafaranga makeya ugereranyije n’igiciro baziguriyeho.

Abari baraguze telefone nibo bahindutse abacuruzi bazo.
Abari baraguze telefone nibo bahindutse abacuruzi bazo.

Munyemana Alexis utuye mu murenge wa Kavu yadutangarije ko mu minsi yashize, wasangaga abantu benshi biganjemo urubyiruko baza ku masoko kugura za terefoni kuburyo abacuruzi baturukaga mu turere duhana imbibe n’aka Ngororero bakaza gucuruza terefoni.

Ubu, abo bacuruzi ntibakihagaragara ahubwo abaziguze nibo baza kugurisha izo bari baraguze.

Abazigurisha bashaka kuzikuraho babaye benshi ku buryo abacuruzi nyabo batakiza kuzicuruza mu isoko.
Abazigurisha bashaka kuzikuraho babaye benshi ku buryo abacuruzi nyabo batakiza kuzicuruza mu isoko.

Bikorimana Didier ucuruza terefoni mu karere ka Muhanga akaza no gucururiza mu Ngororero, uvuga ko ubu atakijyana ibicuruzwa bye muri aka karere kubera ko nta bakiriya bagihari.

Ari abacuruzi n’abakiriya bavuga ko kiriya cyemezo nikiramuka gishyizwe mu bikorwa hazaba harimo akarengane kuko ababishinzwe bakwiye kuba barabujije izo terfoni kwinjira mu gihugu.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

NK’INZEGO ZIBISHINZWE MURI RETA MUDUKOREYE MWAJYA MUZA GUSUZUMA IBINTU BIMWE NA BIMWE BICURURIZWA MURI AKO KARERE,KUKO PILATE ZIRATURAMBIYE.

NGABO FLORIEN yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka