Ngororero: Abagore biyemeje gukusanya miliyoni 500 zo gufasha abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba

Abagore bo mu karere ka Ngororero biyemeje gukusanya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu gufasha bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba no kuzereka ko bazishyigikiye kandi bishimiye ibyo zikorera abaturage.

Ibi babikoze mu rwego rwo gushimira ubutwari n’ubwitange bwaranze ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zagize mu kubohora igihugu, nk’uko aba bagore babitangaje.

Iki cyemezo abagize Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngororero bagishyize ku mugaragaro mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8/2014, nka kimwe mu bikorwa bikomeye batangiye gukora kandi ngo biyemeje kuzabigeraho.

Clotilde Nyiraneza, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere yavuze ko hari uburyo bwinshi bateguye buzabafasha kugera kuri icyo gikorwa, kizatuma bamwe mu bamugariye ku rugamba bakomeza kwishimira ibyo bakoreye igihugu.

Ubutumwa bwanditse ku mipira CNF Ngororero igurisha.
Ubutumwa bwanditse ku mipira CNF Ngororero igurisha.

Bumwe muri ubwo buryo aba bagore bazakusanyamo aya mafaranga ni ugukora imipira iriho ubutumwa bushimira ingabo z’igihugu. Iyo mipira ubu yamaze kugera ku isoko igurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10 ku mupira umwe.

Ubwo aheruka mu karere ka Ngororero, Guverineri w’Intara ’Iburengerazuba Caritas Mukandasira, yahamagariye abaturage cyane cyane abagore gukora ibikorwa byiza bigamije gushimira abayobozi b’Igihugu n’abakirwaniye bose.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ingabo zitanze ngo dukunde tubone iki gihugu ntacyo umuntu ataikorera ngo zikunde zimere neza. abamugariye ku rugamba tubereke ko batakoreye ubusa , tubasangize amahoro kuko nibo tuyakesha

mukesha yanditse ku itariki ya: 13-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka