Ngororero: Abagore barahiriye kuza ku isonga mu bukungu n’iterambere

Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rw’ibohoye, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Ngororero barahiriye kuba aba mbere mu bukungu, guteza imbere akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage byose bigamije kubumbatira amahoro n’ubwisanzure bahawe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa 5 Kanama 2014, abagize komite y’inama y’igihugu y’abagore mu karere n’imirenge ikagize bahuriye ku cyicaro cy’akarere ka Ngororero maze basuzuma ibyagezweho n’abagore bo muri aka karere ndetse banafatira hamwe ingamba nshya zizabafasha mu gukomeza ibyiza bagezeho.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Clothilde nawe uvuka muri aka karere, akaba atangaza ko hamwe na bagenzi be, biyemeje ko umwanya bahawe na Leta y’Ubumwe hamwe n’ubwiganze bwabo mu batuye igihugu bazakomeza kubikoresha mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyiraneza Clothilde avuga ko abagore bo mu Ngororero bazabyaza amahirwe umwanya bahawe.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Clothilde avuga ko abagore bo mu Ngororero bazabyaza amahirwe umwanya bahawe.

Mu byo aba bagore bagezeho bari bariyemeje mu nteko rusange yo mu mwaka wa 2012, harimo ibikorwa byinshi by’ubukangurambaga bugamije kuzamura imibare y’abagore bitabira guhanga imirimo, kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kubumbatira umutekano.

Mu kiganiro bahawe n’umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ngororero Major Baganziyana, yabagaragarije ko kuva na cyera abagore aribo bafite uruhare runini mu kubaka igihugu, bagikunda, bagikorera ariko cyane cyane bakirerera abana beza bazakitangira.

Ubu burere ngo bugiye kuba imwe mu nsanganyamatsiko aba bagore bazakoraho ubukangurambaga muri gahunda zabo.

Buri mwaka, abagore bo mu Ngororero baraterana bagafata ingamba nshya.
Buri mwaka, abagore bo mu Ngororero baraterana bagafata ingamba nshya.

Depite Mukandekezi Petronille, uvuka muri aka karere ka Ngororero ndetse wanayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere nawe witabiriye iyo nama, yasabye bagenzi be gukomeza urugamba rwo kwigira nkuko abagore benshi muri aka karere bahagurukiye kwihangira imirimo.

Yanabizeje ko ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu inteko ishinga amategeko nawe arimo rizakomeza kubafasha ari mu nama, mu bikorwa hamwe no mu buvugizi. Ingamba zose zafashwe ngo zizagezwa ku bagore bose batuye akarere.

Insanganyamatsiko y’inama y’abagore bo mu karere ka Ngororero yagiraga iti “kwibohora 20; abagore twahawe umwanya, turusheho kwihutisha iterambere ry’u Rwanda”.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

bamama bategarugori bari nimwe mutima wurugo wumuryango w’igihugu ni ukuvuga ngo icyo mwiyemeje cyagenrwaho neza rwose uko mubyifuza , kandi ni ukuri mwishyizwe igorora cyeretse ikidashoboka nicyo mutashobora

manzi yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka