Ngororero: Abagore bahigiye kurandura imirire mibi n’igwingira ku bana

Abagore bo mu Karere ka Ngororero bahigiye kurandura ikibazo cy’imirire mibi ku bana no kurwanya igwingira, aho biyemeje gukusanya ubushobozi bwo guha buri mwana ufite imirire mibi inkoko ebyiri zitera amagi azatuma banoza imirire.

Abagore bahigiye kurandura imirire mibi n'igwingira ku bana
Abagore bahigiye kurandura imirire mibi n’igwingira ku bana

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Ngororero, Mukeshimana Claire, avuga ko gahunda yo guhangana n’igwingira inagendana no kunoza isuku mu miryango, kuko nayo itera imirire mibi ku bana.

Agira ati “Tuzahera ku nkoko ebyiri kuri buri mwana, ariko nanone tukabagabana tukabitaho by’umwihariko, haba kubakurikirana mu mirire no kubafasha kubona ubushobozi bwo kubona ibyo kurya no kubitegura neza, kubaha uturima tw’igikoni no kunoza isuku yabo”.

Avuga ko hagiye gukorwa ibarura rigamije kumenya aho abo bana baherereye muri buri murenge, kugira ngo bashyikirizwe ababitaho, kandi ko nyuma yo gusinya imihigo ya ba mutima w’urugo, bahita batangira kubinoza.

Avuga kandi ko hari imirenge ibiri yari yahereweho ihabwa inkoko ahamaze gutangwa 32, bakaba bagiye gukomerezaho, mu yindi yose igize Akarere ka Ngororero.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ibikorwa bishingiye ku mihigo ya ba mutima w’urugo, bizagira akamaro mu kurandura imirire mibi n’igwingira, nyuma y’uko ikibazo bakigize icyabo.

Agira ati “Dutegereje umusaruro ufatika nyuma yo kwiyemeza kwinjira mu kibazo, ni ipfunwe kuri twe kuba dufite abana bagwingiye, niyo mpamvu twizeye ko kuganira ku mihigo yo kurwanya ikibazo bizadufasha”.

Avuga ko ahanini ikibazo cy’abana bagwingiye kiganje mu miryango ibanye mu buryo bw’amakimbirane, irangwa no kudafatanyiriza hamwe ku mugabo n’umugore, mu kwita ku burere bw’umwana, hakaba hazakomeza ubukangurambaga bwo kubana neza.

Baganiriye uko banoza isuku
Baganiriye uko banoza isuku

Ibindi abagore basinyiye mu mihigo yabo y’umwaka wa 2022-2023 harimo guhangana n’ikibazo cy’imyitwarire mibi ya bamwe bituma ku gasozi, kuko byanduza amasi y’amasoko abantu bakoresha.

Akarere ka Ngororero kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bagwingiye mu Gihugu, ku ijanisha rya 50.5%, bikaba bihangayikishije ku mibereho y’imiryango izabakomokaho mu myaka iri imbere, haramutse nta muti urambye ufariwe icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka