Ngororero: Abagize ihuriro RPRPD bifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe
Kuwa 14 Kamena 2013, mu karere ka Ngororero hakozwe umuganda udasanzwe wo kwita ku muhanda wangijwe n’inkangu ku gihe cy’imvura. Uwo muganda wabereye mu kagari ka Nyange mu murenge wa Ngororero aho intumwa za rubanda zafatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge.
Uyu muganda udasanzwe wabaye mu rwego rw’ubukangurambaga no gushimira Akarere ka Ngororero kuba karabaye indashyikirwa muri gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 RPRPD (ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko riharanira imibereho myiza n’iterambere) rimaze rishinzwe.
Mu kiganiro yatanze , Depite Uwayo Julienne waje ayoboye iryo tsinda yavuze ko RPRPD ifite inshingano zo kuzamura imibereho myiza n’iterambere.

Yagize ati “ubu Abanyarwanda turaharanira kuvana u Rwanda mu bukene rukabarirwa mu bihugu bifite umuvuduko mu iterambere. Twaje kandi gushimira abatuye akarere ka Ngororero kuba baragize umwanya mwiza mu kuboneza urubyaro kuko biganisha ku iterambere n’imibereho myiza”.
Depite Uwayo asaba abyeyi gukomeza iyo ntego yo kubyara abo bashoboye kurera bityo bakagira n’umwanya mwiza mu iterambere. Abaturage babonye umwanya wo kungurana ibitekerzo n’intumwa zabo banazigezaho bimwe mu bibazo bifuza ko bikorerwa ubuvugizi maze barabyakira.
Mu kiganiro bagiranye n’abaturage cyanitabiriwe na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ngororero, Polisi yaboneyeho gushyikiriza abakuru b’inkeragutabara bo mu mirenge 13 igize akarere telefoni zizabafasha gutanga amakuru ku buryo bwihuse.

Tuyishime Moise wo mu murenge wa Kageyo ni umwe mu bahawe telefoni yavuze ko izamworohereza gutanga amakuru ku bijyanye n’umutekano w’abantu n’ibintu bitamugoye.
Uyu muganda ubaye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi aho yeretse baturage uburyo bwo kurengera ibidukikije bubaka rondereza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muganda ufite akamaro kandi abanyarwanda dukomereze aho twiyubakira igihugu.
ingabo na Police z’igihugu si ukurinda umutekano gusa ahubwo noneho ni ugufatanya n’abanyarwanda mu itarambere kandi rirambye, ibi nibyo byifuzwa na bose kugirango u rwanda ruzabe u rwanda rwa bose kandi rubereye abanyarwanda ndetse ruteye amabengeza