Ngororero: Abacukura amabuye y’agaciro biyemeje gukora mu buryo bugezweho
Abakora imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero bemeje ko bagiye kuvugurura imikorere ku bijyanye n’umutekano w’abakozi ku kazi, kubashakira ibikoresho bibarinda impanuka, kubahugura mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze, kubungabunga ibidukikije no kwirinda gukorera mu kajagari.
Biyemeje kandi guhemba abakozi babo binyuze mu mirenge SACCO kandi bose bakabashakira ubwishingizi bwose busabwa. Banarahiriye kuba umusemburo w’amajyambere y’aho bakorera bafasha abatishoboye mu kunoza imibereho myiza, bubaka amashuri, ibigo nderabuzima n’ibindi. Biyemeje kandi kwamagana no guca burundu gukoresha abana mu bucukuzi.
Izi ngamba zose bazifashe nyuma y’urugendo shuri rw’iminsi ibiri bagiriye i Shyorongi mu karere ka Rulindo, i Rutongo mu karere ka Gasabo, n’i Nyamyumba mu karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 27/05/2012.
Barangajwe imbere n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterembere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel n’Umugenzuzi w’umurimo, Barigora Evariste, i Shyorongi basuye sosiyete izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro EUROTRADE naho i Nyamyumba basura koperative COMINYABU nayo imaze gutera intambwe igaragara muri urwo rwego.
Bageze i Shyorongi biboneye uburyo umutekano w’umukozi n’ubuzima bwe biza imbere y’inyungu ziva mu musaruro aba yatanze. Basobanuriwe uburyo abakozi bafite ubwishingizi bw’ingeri zose bwaba ubwo kwivuza, bwaba ubw’ubuzima n’ibindi, babonye kandi uburyo umukozi yitaweho ku bikoresho bimurinda impanuka yahura nazo i kuzimu mu birombe.
I Nyamyumba bashimishijwe n’uburyo koperative COMINYABU y’abenegihugu b’Abanyarwanda imaze gutera intambwe ari nako igerageza kubahiriza imibereho myiza y’abakozi bayo.
Bashimye uburyo kurengera ibidukikije byitaweho nkaho bacukura mu misozi icungamiye ku kiyaga cya Kivu ariko amazi yacyo ntiyahinduye isura. Ibirombe byabo biri hafi y’ingo z’abaturage ariko usanga ibimera, inyubako, ubutaka bifite umutekano uhagije. Ubusitani, amakawa, ibigori n’ibishyimbo biratohagiye hagati mu birombe.
COMINYABU nayo yita ku mutekano n’ubuzima bw’abakozi ibashakira ubwishingizi bwose. Yita no kw’isuku yabo kuko bafite ubwiyuhagiriro busukuye bakoresha barangije akazi.
Abari mu rugendo shuli bifuje kumenya ibanga rya COMINYABU (yabonye ibihembo n’amashimwe ku rwego rw’intara y’iburengerazuba n’urw’igihugu), perezida wayo abasubiza ko ibyo bageraho byose babikesha gukunda igihugu mu ku cyitangira, gukunda no kurengera ibidukije, gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe, gukunda umurimo no kurema udushya.
Batahanye ko bagomba gutoza abakozi discipline bakabarinda gusesagura umutungo kandi bakabakangurira kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu mibereho yabo ya buri munsi.
Bumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere ko mu gihe kitarenze ukwezi bagomba kuba bujuje ibyangombwa byose bisabwa amakoperative ntibazongere gukorera mu kajagari kandi ko mu gihe kitarenze amezi atatu bagomba kuba bujuje ibyangombwa by’abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umuyobozi w’akarere wungirije yabihanangirije abasaba guca burundu gucukura, kugura no kugurisha amabuye mu buryo bwa forode, anabibutsa ko bagomba kwinjira mu rugaga rw’abafatanyabikorwa b’akarere JDAF ISANGANO muri gahunda yo guteza imbere ubukungu no kurwanya ubukene EDPRS II (Economic Development and Poverty Reduction Strategies).
Basabwe kandi kuba abanyamuryango b’ihuriro ry’amakoperative acukura amabuye y’agaciro FECOMIRWA (Federation des Cooperatives Minieres du Rwanda).
Sosiyete EUROTRADE y’i Shyorongi ibona umusaruro wa toni 120 mu kwezi (bafite imikorere ijyanye n’igihe, amamashini,…), naho COMINYABU y’i Nyamyumba igeza kuri toni 3 ku kwezi (bakora ku buryo bwa gakondo).
Abakoze uru rugendo shuri ni abari bahagarariye GMC,COMIKABA, MUNSANDE MINERALS, NEWLINE, BMDC, COEMIKI, CEMIR, NRD, KKN MINING COMPANY, HARVEST MINING COMPANY na CEMIEX.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|