Ngororero: Aba Croix-Rouge barasaba abakene n’abababaye guharanira kwigira
Mu gikorwa cyo gukangurira abakene kugira imitekerereze n’imigirire yo kwivana mu bukene, abanyamuryango ba Croix-Rouge y’u Rwanda mu karere ka Ngororero banasezeranyije abo baturage ko igihe cyose bari mu bibazo batazatereranwa.
Nubwo bisa n’ibitoroheye abakene kurota inzozi z’ubukire, Habimana jean Marie Vianney umuhuzabikorwa wa Croix-Rouge mu karere ka Ngororero avuga ko iyo babaha inkunga banabashishikariza guharanira kuva mu bukene. Ibi ngo bigakorwa berekwa ndetse banafashwa gukora ibikorwa bibateza imbere.

Kuri wa kane tariki 13/11/2014, bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagifite ibibazo by’ubukene hamwe n’abandi bakene bo mu mirenge itandukanye bahawe ibikoresho by’isuku, ibyo kwiyorosa hamwe n’ibikoresho byo ku meza.
Mu kiganiro bahawe, aba baturage bamenyeshejwe ko ibyo bahabwa biva ku nkunga z’abagiraneza zagamije kubafasha kuzamura imibereho yabo, bityo nabo bakaba basabwa kutirangaraho.
Yamfashije Delphine na Mukangango Rosalie bari mu bahawe izo nkunga bavuga ko ubutumwa bwo kwigira bahabwa babwumva ariko ko bagifite inzitizi zo kubona intangirio ifatika yo kwiteza imbere, cyane cyane abavuga ko batagira amasambu yo guhinga.

Habimana uyoboye Croix-Rouge mu karere ka Ngororero atangaza ko ku bufatanye bw’abanyamuryango bose hamwe n’bakorerabushake, baziha umuhigo w’umubare w’abaturage bazafasha kuva mu bukene, mu rwego rwo gutera ingabo mu bituga akarere kamaze gukora gutyo ku bantu barenga ibumbi 45.
Croix-Rouge y’u Rwanda mu karere ka Ngororero ifite abanyamuryango 450 batanga imisanzu, hamwe n’abakorerabushake barenga ibihumbi 15, bifashishwa mu bihe bidasanzwe cyane cyane mu biza byiganjemo inkangu bikunze kugaragara muri aka karere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
guharanira wkigira ni inshingano za buri munyarwanda ku buryo n’uwagufasha afite aho yahera aho gutegereza ko agufasha muri byose.