Ngoma: Yafashwe yambura amafaranga abacuruzi yiyise umukozi wa RDB

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngoma, ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2022, yafashe umugabo witwa Habyarimana Valentin w’imyaka 36, akurikiranyweho kwiyitirira umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aho yafashwe yaka abacuruzi babiri ibihumbi 620 ababwira ko bacuruza ibitujuje ubuziranenge.

Habyarimana yafatiwe mu mu Mudugudu wa Akabanda, Akagari ka Rwikubo, Umurenge wa Rurenge, afite ikarita y’impimbano yerekana ko ari umukozi wa RDB, akaba yarakaga amafaranga abacuruzi babiri aribo Nkuranga Theoneste na Mukankusi Clementine, umwe yari yamwatse ibihumbi 320 undi amwaka ibihumbi 300, ngo abareke bakomeze ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Habyarimana yafashwe ari kugenzura ibicuruzwa byarangije igihe, anareba abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM.

Yagize ati “ Habyarimana yari afite ikarita y’impimbano yerekana ko ari umukozi wa RDB, afite n’inyemezabwishu yerekaga abacuruzi ko ari umukozi ushinzwe kugenzura niba abacuruzi bubahiriza ibisabwa mu bucuruzi. Yafashwe nyuma yo gutera ubwoba abo bacuruzi babiri bo mu Mudugudu wa Akabanda, ko bazishyura amafaranga y’ibihano ndetse ko agiye kubafungira ubucuruzi bwabo nibatamuha ibihumbi 620Frw ngo abareke bakore.”

Ati “Mu gihe gito ubwo yari arimo kuzuza kitansi yemeza ko bamuhaye amafaranga ibihumbi 620, umwe muri abo bacuruzi yatahuye ko uyu Habyarimana ashobora kuba ari umutekamutwe nuko amaze kwerekeza ku yandi maduka mbere y’uko agaruka gufata amafaranga, ahamagara Polisi. Abapolisi bahise bagera ahabereye ikibazo nibwo bamubajije aho akorera abura ubwisobanure bigaragara ko atari umukozi wa RDB, ahubwo yashakaga kwiba amafaranga y’abacuruzi, niko gufatwa arafungwa”.

SP Twizeyimana yashimiye abacuruzi bahamagaye Polisi uwo mutekamutwe agafatwa, abasaba kujya bitondera abantu baza babasaba amafaranga kujya bashishoza, bakamenya niba inzego biyitirira ngo babake amafaranga ari zo zabatumye.

Yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kibungo, kugira ngo hakurikizwe amategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka