Ngoma:Urwego rw’umuvumyi rwegereye abaturage rukoresheje ikoranabuhanga
Abaturage bo mu karere ka Ngoma barashima uburyo bwo kumenya amakuru hifashishijwe internet bashyiriweho n’urwego rw’umuvunyi ngo bajye babwifashisha aho gukora ingendo bajya i Kigali ku biro by’umuvunyi.
Kohereza ikirego ndetse n’impapuro z’imanza bigiye kujya bikorwa ku buntu hifashishijwe inzu irimo mudasobwa zifite umurongo wa internet (cyber cafe) urwego rw’umuvunyi rwashyize mu karere ka Ngoma ku buntu.
Wasangaga akenshi umuturage wanjyana ikibazo cye i Kigali yabaga adafite aho arara kuko nta bavandimwe be yabaga ahafite ndetse abandi wasangaga nta nuzi i Kigali naho Urwego rw’Umuvunyi rukorera.
Urwego rw’umuvunyi rwashyize izo cyber cafe ku mazu y’amadini, kaminuza n’abanyamakuru ku rwego rw’umuvunyi n’ahandi hahurira ururbyiruko kugira ngo bajye bafasha abaturage kugeza ibibazo byabo ku rwego rw’umuvunyi, hifashishijwe Internet kandi babikorewe ku buntu.

Peter Habakurama akorera muri cyber cafe y’Urwego rw’Umuvunyi mu karere ka Ngoma ku bufatanye na Anglican Church Diocese ya Kibungo, yagize ati:"Umuturage tumufasha gusikana impapuro z’ibibazo bye tukabyohereza ku cyicaro gikuru i Kigali, kandi tukabimukorera ku buntu mu gihe gito”.
Kuva iyi gahunda yatangira amaze kwakira ibibazo birenze 15. Ibyinshi ngo usanga ari ibinjyanye no kuburana amasambu n’indi mitungo; nk’uko Habakurama abisobanura.
Mu bibazo babashije gukemurira abaturage harimo ibyo mu murenge wa Rukira na Rurenge aho bakemuye ikibazo cy’amasambu yaburanwaga.
Sentere zifasha abaturage kugeza ibibazo byabo ku rwego rw’Umuvunyi zikorera mu turere dutandatu: Rusizi, Rubavu, Huye, Gicumbi, Ngoma na Nyagatare kandi hari gahunda yo gufungura andi mashami agera kuri arindwi mu turere dutandukanye.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|