Ngoma: Umuyobozi w’umurenge yahagaritswe by’agateganyo ashinjwa imikorere mibi

Njyanama y’akarere ka Ngoma yahagaritse byagateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera nyuma yo gukora igenzura ku kibazo yari yagejejweho na njyanama y’umurenge imurega imikorere mibi.

Bimwe mu bibazo njyanama y’umurenge wa Remera yareze Mukarukundo Victoire harimo gutuka abakozi n’imikoranire mibi n’abakozi ndetse no kuba ngo atajya yegera abaturage ngo bakorane inama n’ibindi.

Inama njyanama y’akarere yateranye kuri uyu wa 27/09/2013 yafashe icyemezo cyo guhagarika Mukarukundo Victoire ku mirimo ye ariko icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa aruko guverineri acyemeje nkuko itegeko ribiteganya.

Mukarukundo Victoire , ahakana ibi birego byose akemeza ko we akorana neza n’abaturage kandi ko anabakoresha inama yaba mu miganda n’ahandi, akomeza avuga atemeranya n’abavuga ko atuka abakozi.

Yagize ati “Njyewe nkorana inama n’abaturage yaba mu miganda ndetse n’ahandi hatandukanye, abakozi bo ku murenge nabo turakorana neza nubwo ntavuga ko ari 100% kuko hatabura utuntu tuntu kuko bibaho mu kazi.”

Perezida wa njyanama y’akarere ka Ngoma, Rwamurangwa Steven, yemeje ko njyanama ayoboye yafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo rya Mukarukundo Victoire ariko yongeraho ko icyo cyemezo kigomba kwemezwa n’umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba bitarenze iminsi irindwi abonye imyanzuro nkuko itegeko ribiteganya.

Yagize ati “Nyuma yuko Njyanama y’umurenge yandikiye akarere isaba ko kasubirana umukozi wako kuko bagerageje kumugira inama bikanga, twigereye muri uyu murenge dukorana inama n’abayobozi batandukanye baho maze dusanga ibyo njyanama y’umurenge yavugaga aribyo nibwo natwe nka njyanama y’akarere dufashe umwanzuro wo kuba tumuhagaritse by’agateganyo.”

Magingo aya Mukarukundo Victoire ari mu kazi ndetse yemeza ko ibyo bintu byo kuba yarahagaritswe ntabyo azi ko nta n’ibaruwa imuhagarika yari bwabone.

Abajijwe icyo yakora inkuru yo guhagarikwa ibaye impamo, yasubije ko yaba arenganijwe bityo ko ngo yakwitabaza inzego zose zibifitiye ububasha mu kumurenganura byemewe n’amategeko.

Ibibazo by’ubwumvikane buke mu bayobozi bimaze hafi umwaka bivugwa mu murenge wa Remera, abaturage b’uyu murenge bakavuga ko bituma umurenge wabo udatera imbere vuba kuko uherutse no kuza mu myanya itatu ya nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

shahu haringanji wacecetse ko uyu mugore ntamukurushagaho ubutoni kari wowe yahaga imodoka ye none ubonye bikomeye utangiye gukuramo akawe karenge ahaha ntawarubara cg uratinya kuzamufasha kwishyura imodoka yahawe reka ntitugaterwe ngo natwe twitere!!!ahubwo nzagusanga jarama turwigireyo uyu mu maman batamudutwara

claude gtf ndekwe yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

sha mujye muva mumatiku imikorerere mibi yUyu mugore ndayizi aho byari bingeze ndahazi n’ubu agahenge mfite ni uko nigiriye jarama ngaho nakomeze akazu ke na claude umugira inama nzaba numva ahubwo kumwirukana basize claude gtf wa ndekwe ntacyo baba bakoze nzaba numva yari Haringanji

haringanji yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ibi bakoze ntabwo ariwo muti, kuko niba bimunaniye kuyobora ashobora gushyirwa ku wundi mwanya ashoboye, ikindi ntabwo Guvernor ariwe uhamya ibyo kwirukanwa mwakagombye kuba mureba n’ibindi kandi mukagisha inama muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ikabagira inama ku byo mwakoze. Njyanama ishobora kweguza Mayor, cyangwa se undi wese mu bayobozi batorwa, ariko umukozi wa Leta ntabwo ari uko ahagarikwa ku kazi, Mushobora kuba muri kwitera ikibazo mugira ngo muragikemuye. Muazabaze mu Gakenke kuwo Bitaga Buradiyo na Ndayishimye, bazabaha experience ihagije. Murakoze nababwiraga sinabumviraga.

Marcop yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka