Ngoma: Umuryango RPF wahuguye abanyamuryango bawo mu mirenge
Abagize inzego z’umuryango wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Kibungo barasabwa guharanira ikintu cyose cyakomeza kugeza u Rwanda ku iterambere rirambye ritanga ikizere cy’ejo hazaza.
Mu mahugurwa yaberaga mu mirenge igize akarere ka Ngoma, abanyamuryango b’ umuryango RPF-Inkotanyi bahuguwe kuri gahunda zitandukanye zibafasha kuba abanyamuryango nyabo.
Mu murenge wa Kibungo aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 12/10/2013 azamara iminsi ibili abera mu ishuri ryisumbuye rya ASPK.
Muri aya mahugurwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barungurana ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye zigamije kurushaho guteza imbere igihugu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma bararebera hamwe gahunda zitandukanye harimo kurebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze amateka y’u Rwanda, politike ndetse no kurebera hamwe aho iterambere rigeze.
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko guhugurwa bibafasha byinshi mu gusobanukirwa gahunda uyu muryango ushyize imbere no kuzisobanurira abandi baturage kugirango bajye bazitabira bazizi neza.
Amahugurwa nkaya yatanzwe mu yindi mirenge igize akarere ka Ngoma,mu rwego rwo guhugura banyamuryango ku bikorwa bya politike uyu muryango ushyize imbere, kurebera hamwe aho iterambere rigeze no gusaba aba banyamuryango kwitabira ibikorwa bya’umuryango no kubishishikariza abandi baturage.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|