Ngoma: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yahagaritswe by’agateganyo
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yahagaritse by’agateganyo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, uherutse gufungwa akekwaho ruswa, inasaba Komite Nyobozi y’Akarere gushyiraho umusimbura.

Uyu ni umwanzuro wavuye mu byemezo by’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama idasanzwe. Mu myanzuro yafashe harimo uwo guhagarika Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Mutembe Tom, uherutse gufatirwa mu cyuho yakira ruswa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko impamvu yahagaritswe by’agateganyo ari ukugira ngo imirimo yAkarere ikomeze.
Ati “Ni byo guhagarikwa by’agatenganyo ni ukugira ngo imirimo yAkarere ikomeze, tuzafata umwe mu bakozi ntabwo tuzazana uwo ku ruhande, nafungurwa azasubira mu nshingano ze.”
Ku wa 14 Ukwakira 2023 nibwo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center), RIB yatangaje ko bafashwe bakira ruswa ya miliyoni eshanu (5,000,000) kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.
Icyo gihe RIB yatangaje ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|