Ngoma: Umuganura bawufata nk’umunsi w’ishuri ry’umuco
Mu gihe mu Rwanda kuri uyu wa 01/08/2014 hizihizwaga umunsi w’umuganura, abatuye akarere ka Ngoma bawizihije bagaruka ku muco bazirikana icyo umuco w’umuganura wabaga uhatse n’icyo bawigiraho mu gihe cya none ngo biteze imbere.
Abayobozi bakuru muri aka karere bari bambaye kinyarwanda maze umukuru w’akarere abataramira kinyarwanda abibutsa aho uyu munsi waturutse n’icyo wabaga ugamije.
Bamwe mu bitabirye uyu munsi bari biganjemo urubyiruko, byari ibintu bishya kuri bo mu gihe abasheshe akanguhe bo byabibukije ibihe bya kera aho bishimiraga ibyiza Imana yabaga yabahaye maze bakabimurika ndetse bakanabisangira mu rukundo bashima Imana.

Nyamuberwa Antoine, umusaza w’imyaka 72, utuye mu karere ka Ngoma nawe wari witabiriye uyu munsi, avuga ku munsi mukuru w’umuganura yavuze ko ashima cyane ubuyobozi buriho kuko bugarura umuco mwiza warangaga Abanyarwanda.
Yakomeje avuga ko uyu muco ufite akamaro gakomeye kuko bituma abantu bafata ingamba zo kongera umusaruro kugirango nabo babone ibyo bamurika baganura ndetse no kugirango babone ibyo bazaganura basabana mu rukundo nkuko byahozeho.
Yagize ati “Umuganura mbere wabaga ushimangira Ubunyarwanda n’urukundo kuko basabanaga basangira banamurika ibyo bejeje. Muri uyu munsi watumaga abantu bahiga kuzasarura byinshi bahereye kubyo babonye abandi bagezeho nabo bakabihigira”.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, nawe yemeza ko umuganura ariho hari ipfundo ry’umuco n’imbaraga z’Abanyarwanda mu gukunda umurimo bakora bahuriza hamwe amaboko.
Yagize ati “Umuganura ni ikirango cy’umuco w’Abanyarwanda. Niho hari imbaraga z’Abanyarwanda zo gukunda imirimo bakora ibateza imbere, imbaraga zo kwishimira byo bagezeho. Uyu munsi kandi twebwe twawufashe nk’umunsi w’ishuri twita itorero.”
Muri ibi birori abari bateraniye kuri stade Cyasemakamba basobanuriwe inkomoko y’uyu munsi, n’icyo ugamije ariko nanone bibuka ko umuco ukura ko utaguma aho wari uri, ari nayo mpamvu mu nka zamuritswe harimo inka za kizungu zitanga umukamo ndetse n’ibitoki bivuguruye birimo ibyitwa FIA.

Imyambarire nk’iyo abayobozi bari bafite ngo ishushanya umuco wa kera bityo bigatuma abitabiriye ibirori boga neza inyanja y’amateka yo hambere yo pfundo ry’ubumwe n’urukundo.
Amateka agaragaza ko umunsi w’umuganura waba waratangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli mu gihe hari abemeza ko uyu munsi watangiranye na Gihanga ngoma ijana.

Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uyumuco nipfundo ryubumwe,urukundo n’iterambere
uyu muco udusigiye byinshi kandi uranatwibutsa ko tugomba gusigasira ibyacu kuko bifite ubukire bwinshi
uyu muni ni mwiza kandi ufite byinshi usobanuye mu muco wacu ahubwo bajye bahora bawushyiremo imbaraga maze nabadukomokaho bamenye amateka yacu ndtse numuco wacu bawumenye.