Ngoma: Ubuyobozi burizeza abubaka isoko rya Gafunzo ko batazamburwa buhari

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, arizeza abubaka isoko rya Gafunzo mu Murenge wa Sake bafite impungenge zo kwamburwa ko bitashoboka kuko rwiyemezamirimo adashobora kwishyurwa amafaranga yose ataragaragaza ko yishyuye abakozi n’abamuhaye ibikoresho.

Abitangaje mu gihe hari bamwe mu bakozi bubaka amakaro n’amapave n’ababunganira (abayede), bafite impungenge zo kwamburwa kuko igihe cyo kwishyurirwa basezeranye n’uwabahaye akazi cyarenze.

Ndacyayisaba Philbert avuga ko bavuye I Kigali baje kubaka amakaro n’amapave ndetse rwiyemezamirimo wabahaye akazi abijeje kujya abishyura buri munsi. Ibi ngo byakozwe igihe gito kuko nyuma ngo yatangiye kujya yirenza iminsi none ubu bamaze ibyumweru bibiri kandi imiryango yabo aribo itegaho icyo kurya.

Ikibabaje ariko ngo ni uko nyiri kompanyi yatsindiye kubaka iri soko nawe yatangiye kubihakana nyamara mbere ngo inshuro zose bahagarikaga akazi yarabizezaga ko uwabahaye akazi n’atabishyura we azabikora.

Ati “Yatuzanye atubwira ko tuzajya duhembwa buri munsi, bigeze aho atangira kujya asiba iminsi itatu tukigaragambya akayaduha none bigeze mu byumweru bibiri, hano turarya, imiryango yacu nitwe tuyitunze. Uwaduhaye akazi yisubiriye I Kigali, uwamuhaye akazi nawe wari watwizeje kutwishyura ubu yatwihakanye.”

Zimwe mu mpamvu zituma bagira impungenge ko bashobora kwamburwa ngo ni uko iri soko rizatahwa mu cyumweru gitaha kandi basoje imirimo batishyuwe batakwizera kuyabona nyuma.

Agira ati “Ibikorwa birimo kurangira isoko ngo rizamurikwa kuwa kabiri, tukibaza impamvu ashaka kutwambura niba ari uburyo bwo kugira ngo bagende bataduhaye amafaranga ntabwo tubizi, niba umuntu atangiye kukwihakana mu kazi ke wakoraga bakureba ubwo haba harimo ikindi kibazo.”

Abakozi bafite ikibazo ni barindwi bakoreshwa n’uwahawe imirimo y’ibi bikorwa na kompanyi yatsindiye kubaka iri soko. Umukoresha w’aba bakozi uzwi ku izina rya Gasongo avuga ko nta kibazo cy’amafaranga gihari ari ukwivumbura kw’abakozi gusa. Ariko nanone yabizeje ko barara bayahawe.

Ati “Ntakibazo gihari bosi, turimo turabikemura, barimo barabara barara bayabonye. Ubundi ntakibazo kirimo ni kwa kugumuka kw’abakozi kwa kundi abantu bihutira kuvuga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiradandi Cyriaque, ahumuriza abafite ikibazo cyo kwamburwa ko bitashoboka kuko badashobora kwishyura rwimezamirimo abatabanje kugaragaza ko yishyuye abakozi n’abamuhaye ibikoresho.

Yagize ati “Yenda ni impungenge bagize ariko turabikurikirana ntabwo byashoboka. Ubundi ahabwa amafaranga ya nyuma ari uko agaragaje aho abo yakoresheje n’abamuhaye ibikoresho bamusinyiye bose.”

Asaba abafite ibibazo byo kutishyurwa kwegera ubuyobozi kuko buhari kugira ngo bubarenganure. Isoko rya Gafunzo ryubatse mu buryo bugeretse rikaba rifite ibyumba 50 by’ubucuruzi na hangari esheshatu zirimo ibisima byo gucururizaho rikaba rizuzura ritwaye asaga Miliyoni 700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka