Ngoma: Police yaremeye abatishoboye ibaha inka
Mu gutangiza icyumweru cy’ibikorwa bya Police (Police Week) mu Ntara y’Iburasirazuba, hanizihizwa imyaka 15 Police y’u Rwanda imaze ishinzwe, Polisi yaremeye imiryango itanu itishoboye ibaha inka kuri uyu wa 14 Kamena 2015 mu birori byabereye kuri Sitade ya Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma.
Police y’u Rwanda ivuga ko izo nka izitanga mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kuzamura Abanyarwanda ya” Girinka” yatangijwe na Perezida wa Repubulika ndetse no gushimira Abanyarwanda ubufatanye bagirana na Police mu gukumira ibyaha.

Abagabiwe izi nka batishoboye bagaragaje ibyishimo byinshi bavuga ko bashima akazi Police ikora ibarindira umutekano ndetse inakumira ibyaha, none ngo ikaba yongeyeho no kubagabira inka ngo bikure mu bukene.
Mukangoma Fayina, utuye mu Murenge wa Rukumbeli, nyuma yo guhabwa inka yagize ati "Iyi nka igiye kunsazisha neza, kuba mbonye iyi nka mu masaziro ni ibyiza cyane. Police y’igihugu ndayishima cyane kubera umutekano, kuba bakubiseho kuduha inka birarenze, Imana ibahembe.”

Umuyobozi Wungirije wa Police y’u Rwanda, D.I.G.P. Marizamunda Juvenal, na we wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko ashima cyane abafatanyabikorwa ba Police mu gukumira ibyaha ariko cyane cyane abaturage bafatanya na yo.
Yavuze ko mu myaka 15 Police y’u Rwanda imaze ishinzwe, yageze kuri byinshi birimo kwiyubaka mu bikoresho ndetse n’ubumenyi kandi ko bafashije abaturage mu iterambere ritandukanye ririmo kububakira amazu, amavuriro, kubaremera babaha inka n’ibindi.
DIGP Marizamunda akomeza avuga ku mpamvu Police ijya mu bikorwa byo gufasha abaturage gutera imbere yagize ati "Igihugu iyo gifite iterambere, abaturage bafite imibereho myiza, bajijutse nta we urara ubusa, ibikorwa by’umutekano muke biragabanuka bityo rero umutekano ni ishingiro ry’iterambere kandi iterambere ryuzuze umutekano.”
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vicent Biruta, na we yashimye Police y’u Rwanda ubwitange bwayo mu gukora neza inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage, ndetse ayishimira by’umwihariko ko yashyizeho ishami ryihariye ryo gukumira ibyaha byo kwangiza ibidukikije.

Minisitiri Biruta yasabye abahwe inka kuzibyaza umusaruro biteza imbere ku buryo na bo bazafasha abagikeneye kuzamurwa, na bo baboroza.
Yagize ati "Mu Kinyarwanda iyo umuntu aguhaye inka aba aguhaye ubutunzi,ubukire .namwe rero iriya nka muhawe muyifate neza yororoke. Ubu rero muhere hariya muve mu cyiciro cy’abakeneye gufashwa namwe ubutaha mujye mu cyiciro cy’abatera inkunga.”
Ibyegeranyo bitandukanye byagiye bikorwa byagaragaje ko Police y’u Rwanda n’ingabo z’igihugu byaje ku isonga mu nzego zizewe n’abaturage. Abaturage bavuga ko bizeye Police y’u Rwanda bakaba banayigana mu gihe umutekano wabo uhungabanye kandi ko ikora akazi neza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko umutekano niyo shingiro ryiterambere ryabanyarwanda kuko umutekano udahari igihugu cyahungabana nyuma yimyaka 15 police iwucunga igihe kirageze ko noneho ukazwa cyane duhreye ku bindi bice ndavuga aha nko kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet such as hacking, impersonasation, e-harrassing nibindi harabura imyaka itanu ngo tugere muri 2020 byaba byiza mu ntego RNP yakwiha habamo mu gkumira ibi byaha nabyo mu minsi iza bishobora kuzaba ndenga kamere
iki kicyo nkundira polisi y’ u rwanda n’ uko ifasha n’ abanyarwanda kwiteza imbere no kurushaho kubaho neza
Police yacu hora ku isonga muguteza abanyarwanda imbere