Ngoma: Nyuma y’imyaka 45 akora umwuga wo kubaka arashishikariza urubyiruko kwiga umwuga
Rutambika John wo mu Kagari ka Karembo, Umurenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, agira urubyiruko inama yo kugana amashuri y’umwuga kuko uwize umwuga yiteza imbere kandi akabona akazi byoroshye kurusha abiga ibindi.
Rutambika uvuga ko yatangiye umwuga we mu 1970 ari mu buhungiro yemeza ko wamufashije kubona uko ashaka umugore akabasha kurihira abana ndetse akanakuramo inka eshanu.
Uyu musaza kandi avuga ko ubwo yahungukaga akaza mu Rwanda umwuga we wamufashije kwiteza imbere adashingiye ku buhinzi kuko nta masambu ahagije yari afite. Kugera ubu uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 65 avuga ko umwuga we nyuma yo kugera mu Rwanda umufasha kurihira abana be ndetse no kwiteza imbere.
Yagize ati “Ubu nyuma y’aho haziye gahunda yo kororera mu biraro, noroye inka eshatu za kijyambere nakuye muri aka kazi kanjye. Ni akazi keza katabura isoko. Ubu mbona uru rubyiruko rwose ndetse nurwize bagakwiye kwiga imyuga kuko n’abize ubwarimu ndabona basigaye barangiza bakabura akazi”.

Asaba urubyiruko rwaba urwize n’urutariga kwiga imyuga ngo rwiteze imbere kuko hirya no hino mu Rwanda hari akazi kenshi k’imyuga kubera iterambere kandi ko katazashira.
Muri uyu Murenge wa Karembo, umushinga E.H.E (Education, Health and Economic) uherutse gutangiza ishuri ry’imyuga ariko bigaragara ko hari benshi batabashije kuyarangiza kuko bayavuyemo. Mu rubyiruko rusaga 300 batangiye kwiga barangije amezi atandatu hasigaye 172, bivuze ko hari urubyiruko rwo mu cyaro rutarumva neza ibyo kwiga imyuga.
Mu guha impamyabushobozi (certificate) aba banyeshuri bari barangije kwiga imyuga muri uyu mushinga, Depite Sheikh Salehe Habimana nawe yashimangiye akamaro ko kwiga umwuga maze avuga ko aho wajya ku isi yose warize umwuga wabasha kubaho ubeshejweho n’amaboko yawe.
Depite Habimana asaba abanyamyuga kwishyira hamwe bagakora amakoperative bagamije kubona akazi byoroshye ndetse no kuzamura abandi batarayimenya babigisha.
Kubera iterambere rigaragarira no myubakire mu Rwanda, abubatsi ndetse n’abandi banyamyuga ubona ko bakenewe ku bwinshi kugera aho usanga nk’inzobere zirinda gutumizwa hanze.
Umufundi w’umwubatsi wo mu cyaro akorera amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi mu gihe umuhinzi ukorera amafaranga atahana amafaranga 500, ibi bikagaragaza agaciro umwuga ufite.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umwana w’umufundi arabwirirwa nta burara urubyiruko rwakagombye guhera kuri uy’umugani .
kwiga imyuga benshi byabagiriye akamaro bityo ubu bakaba bari kwiteza imbere , aha niho urubyiruko rwinshi rwakagombye kuba rwayihitamo maze rukazajya rwirwanaho aho rugeze hose