Ngoma: Ntibavuga rumwe ku gufungura abantu bakekwaho ihohotera

Abaturage ndetse n’imwe mu miryango irwanya ihohoterwa mu karere ka Ngoma iravuga ko itumva impamvu hari abafungwa bazira ihohotera rishingiye ku gitsina nyuma bagahita barekurwa.

Ibi babivuze nyuma yuko umugore witwa Abagirayera Gaudance ukomoka mu murenge wa Rukira akorewe ihohoterwa ryo gukubitwa n’umugabo we Ndayisabye Jean Pierre 20/06/2012 akajyanwa kwa muganga yabaye nk’uwapfuye none ngo uwo mugabo yahise arekurwa na Parike ya Kibungo nyuma y’igihe kitageze ku kwezi afunzwe.

Umuryango ARAMA urwanya ihohoterwa mu karere ka Ngoma watangaje ko watunguwe n’icyo cyemezo cyo kumurekura kandi ibimenyetso byose byari bihari. Ngo icyo gikorwa ni urucantege ku bantu bose barwanya ihohotera ndetse ngo cyanatiza umurindi abarikora.

Uhagarariye umuryango ARAMA mu Rwanda Jules Gahamanyi yavuze ko umutekano w’uwo mugore nta wawizera ndetse ko bishobora no gutuma yagira ikibazo cy’ihungabana.

Abagirayera we atangaza ko yakorewe ihohoterwa n’umugabo akamutubita kugeza igihe ataye ubwenge maze akibona ari mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Ubuyobozi bwo butangaza ko bibaho ko umuntu yafungurwa kandi ari umunyamakosa bitewe nuko uwakorewe ihohoterwa aba atabashije kugaragaza ibimenyetso bityo ubuyobozi bukaba busaba umuntu wese wakorewe ihohoterwa guhita yihutira kubimenyesha inzego za police.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, yagize ati “Turasaba abantu bakorewe ihohoterwa kujya bahita babibwira abo bireba kuko hari igihe umuntu atinda kubivuga maze akabivuga ibimenyetso byarasibanganye bigatuma uwabikoze adakurikiranwa.”

Inama iherutse kuba mu minsi ishize yahuje abashinzwe kurwanya ihohoterwa mu karere ka Ngoma ndetse na ARAMA yemeje ko ku bitaro bya kibungo hajya umupolisi uhoraho wajya ufasha abahohotewe mu kugira ngo ikibazo cyabo kigezwe kuri police ndetse no mu butabera.

Akarere ka Ngoma ni aka kabiri mu turere turangwamo ihohoterwa mu Ntara y’Uburasirazuba nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice.

Mu kwezi gushize kwa Gatandatu 2012 habarurwaga abantu 8 bahohotewe mu kwezi kumwe mu gihe mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu barengaga 30

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka