Ngoma: Ntibakanzwe n’imvura bazindukiye bajya gushyigikira Agaciro Development Fund

Abatuye akarere ka Ngoma kuri uyu wa 30 Kanama 2012 ntibakanzwe n’ imvura yaramukiye ku muryango maze bayigendamo bajya kwihesha agaciro bashyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”.

Iki gikorwa kirimo kubera mu cyitwa inteko y’akarere yateraniye ku biro by’akarere ka Ngoma.

Nubwo imvura yari nyinshi, saa 10h00 abantu batari bake bari bamaze kuhagera ndetse bashyizeho morale ari yose bishimira ko bagiye gushyigikira ikigega gituma bagira agaciro nk’uko babivugaga.

Abaturage bemeraga bakagenda mu mvura bajya kwitabira gutanga umusanzu mu Gaciro Development Fund.
Abaturage bemeraga bakagenda mu mvura bajya kwitabira gutanga umusanzu mu Gaciro Development Fund.

Uwitwa Ndaruhutse witabiriye iki gikorwa yagize ati “Imvura ntawe yabuza kwihesha agaciro. Kuba umuntu yemera akanyagirwa bigaragaza ko agaciro gaharanirwa. Twiteguye gushyigikira ikigega cyacu.”

Uretse ndaruhutse n’abandi bateraniye muri iki gikorwa wabonaga ko bishimye ku maso yabo kandi n’akadiho bagacinyaga barwanya ubukonje.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwari bumaze iminsi bucisha amatangazo ku maradiyo ndetse bunatanga ubutumire mu gikorwa cyo kumurika imihigo yako ndetse no gutangiza ikigega “Agaciro Development Fund”.

Akadiho na morali bya byose n'ubwo imvura yagwaga.
Akadiho na morali bya byose n’ubwo imvura yagwaga.

Ikigega agaciro development fund giherutse gutangizwa ku rwego rw’igihugu na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Paul Kagame. Iki kigega kije kwihutisha iterambere abaturage babigizemo uruhare badategereje inkunga z’amahanga.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka