Ngoma: Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye tariki 22 Mutarama 2016, yemeje ingengo y’imari y’akarere ivuguruye isaga miliyari12, isaba abayobozi kwihutisha imihigo ikiri hasi.

Kuri biogaz 152 akarere kahize kubaka muri uyu mwaka w’imihigo wa 2015-2016, nyuma y’amezi atandatu ashize, basanze hamaze kubakwa 24 gusa. Kuri uyu muhigo, njyanama yasabyeho ibisobanuro.

Umuhigo wa Biogaz utazamuwe, wasubiza inyuma Akarere ka Ngoma mu mihigo.
Umuhigo wa Biogaz utazamuwe, wasubiza inyuma Akarere ka Ngoma mu mihigo.

Umuturage ushaka kubakirwa biogaz yishyura amafaranga ibihumbi 100, Leta ikamutangira ibihumbi 300.

Umuturage ashobora gutanga aya mafaranga ako kanya cyangwa ubuyobozi bukamufasha mu kubona inguzanyo mu “Umurenge SACCO”.

Ubuyobozi buvuga ko hakiri icyizere ko uyu muhigo uzeswa kuko ngo imyumvire mu baturage igenda izamuka.

Aba bayobozi bagiriwe inama yo kongera ubukangurambaga mu baturage kugira ngo uyu muhigo utazatuma akarere gatakaza amanota mu mihigo.

Ngenda Mathias uyobora umurenge wa Rukira, umwe mu mirenge iri imbere mu kugira biogaz yagize ati “Twebwe ibanga dukoresha ni uko buri muyobozi ugiye kubonana n’abaturage (kuri terrain) ababwira kuri biogaz. Umuturage tukamurambagiza kare tukamubwira ubwiza bwayo.”

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Dr Kanobana Mathusalem, asanga hamwe n’ubujyanama basanzwe bagira aba bayobozi mu kwesa imihigo neza, bizeye ko uyu muhigo uzagenda neza, akarere kakongera kuza imbere.

Yagize ati “Dufite icyizere ko inama twagiriye abayobozi mu mirenge yo gukaza ubukangurambaga mu baturage, izatanga umusaruro; cyane ko abaturage batangiye gusobanukirwa akamaro ka biogaz. Buri gihe, dufasha abatekinisiye kunonza gahunda zabo.”

Indi mihigo yagarutsweho ko itarimo gutungana uko byifuzwa harimo umuhigo w’ibikorwa by’umuganda, aho ubwitabire bwagaragajwe ko buri hejuru kuri 91% ariko umusaruro uvamo ukaba ukiri hasi kandi umusaruro ari wo wahizwe mu mihigo.
Muri iyi ngengo y’imari, ibikorwa by’iterambere biteganijwe ko bizatwara 41%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka