Ngoma: Kutagira umukozi ushinzwe irangamimerere byahagaritse serivisi zahabwaga abaturage

Ikibazo cy’imwe mu mirenge yo mu karere ka Ngoma cyo kutagira abakozi bashinzwe irangamimerere, cyatumye abana bavuka n’abantu bitaba Imana batakibarurwa.

Imirenge nka Kazo, Mutendeli, Zaza, Remera na Gashanda niyo ifite icyo kibazo, nk’uko komisiyo y’Inamanjyanama ishinzwe Politike y’akarere ka Ngoma yabaye kuwa Gatatu tariki 02/05/2012 yabitangaje mu mpungenge ifite.

Abari muri iyi komisiyo batanze urugero rw’umurenge umwe yagiyemo isanga mu gitabo cyandikwamo abana bavutse, kigaragaza ko nta mwana n’umwe wavutse muri 2011.

Nyuma baje no kureba mu gitabo babarurimo abitabye Imana basanga mu myaka itatu ishize kigaragaza ko hapfuye abantu 20 bonyine gusa.

Ibyo byatumye bakora igenzura kugira ngo barebe koko niba iyo mibare ishoboka, baza gusanga atariyo, ahubwo harabaye ikibazo cy’uko ntamukozi w’umurenge bagiraga ushinzwe irangamimerere.

Babajijwe impamvu nta mukozi ubishinzwe ushyirwaho kandi amasoko y’akazi aba yatanzwe hagakorwa n’ibizamini, ukuriye komisiyo yo gutanga akazi yatangaje ko ikibazo atari icyabo kuko isoko ry’akazi akarere kabasabye baritanze.

Nyuma yo gusanga imirenge 14 igize aka karere icyenda ariyo yonyine ifite abakozi bashinzwe irangamimerere, inamanjyanama ya politiki y’akarere yemeje ko iyo mirenge itanu igomba guhita ishakirwa abakozi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka