Ngoma: Kurwanya igwingira birahera ku babyeyi batwite
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, batangiye guhera ku babyeyi batwite bakabakurikirana kugeza umwana akuze.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022, ubwo mu Murenge wa Sake, hatangizwaga gahunda yihariye yiswe ‘Baho’, igenewe ababyeyi batwite bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri batishoboye, Akarere kazafashwamo n’Itorero rya EAR.
Iyi gahunda yatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2022, ku ikubitiro itangirana n’ababyeyi, 15 muri aba batanu bakaba bamaze kubyara.
Iyi gahunda ireba abagore batwite kuva agisama kugeza umwana akuze, aho umubyeyi wasamye buri kwezi ahabwa ibiribwa birimo isukari, ifu y’igikoma, umuceri, ubuto n’indagara, ugiye kubyara agahabwa nk’ibi hakiyongera kubategurira imyenda y’umwana, ibigoma, ibitenge, umutaka na teremusi bizamufasha kubyara ameze neza.
Ibi bijyana n’amahugurwa n’inyigisho bahabwa zihoraho bakazifatira aho umushinga ukorera, nk’uko bisobanurwa na Umutesi Peace, Umuyobozi w’umushinga Baho, agira ati “Ibi tubikora kugira ngo turinde umwana kugwingira no kurinda ko umubyeyi yakwicwa n’inzara.”
Visi Meya Mapambano avuga ko icyo biteze kuri iyi gahunda, ari uguca burundu igwingira mu bana ndetse n’imirire mibi.
Agira ati “Iyi gahunda yo kwita ku mubyeyi agisama inda kugeza umwana akuze, hakiyongeraho inyigisho ku gutegura indyo yuzuye bizadufasha kubungabunga ubuzima bw’abana, turwanye imirire mibi ndetse n’igwingira.”

Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira, mu Karere ka Ngoma habarurwaga abana 27 bagaragarwaho imirire mibi, icyakora aho bigeze ubu ngo basigaranye batatu gusa naho igwingira bakaba bari kuri 26%, ariko bafite intego ko uyu mwaka ugomba gusozwa bari ku 18%.
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo bahabwa izo mfashanyo mu gihe batwite, bagomba kwibuka kuboneza urubyaro bakimara kubyara.
Abo bana bakeneye kuzarerwa neza.