Ngoma: Kompanyi Forward Rich yahombeje abaturage miliyoni zirenga 16 batanga imigabane

Abaturage basaga 1500 bo mu Karere ka Ngoma na Kirehe bararira ayo kwarika nyuma yo gutanga amafaranga ibihumbi 16 buri muntu by’umugabane muri kompanyi yababwiraga ko bazajya bahembwa buri kwezi bitewe n’abayinjiyemo bashya (pyramid scheme), ntibikorwe.

Nyuma y’amezi atandatu gusa Forward Rich ihawe n’akarere ibyangombwa byo gukora, akarere kahise kayihagarika kuko basanze icuruza amafaranga ku buryo bw’uburiganya (pyramid scheme) kandi barahawe icyangombwa mu guhugura ibyo kwiteza imbere vuba.

Iyi Kompanyi iyoborwa na Gahizi Dieudonné, yatangiye gukora ku mugaragaro mu Karere ka Ngoma ari na ho yari ifite icyicaro mu kwezi kwa mbere 2014, nyuma iza gufungwa mu kwezi kwa Gatandatu 2014.

Aba banyamuryango batunguwe n'uko bisanze bitwa abatekamutwe mu bucuruzi bw'amafaranga kandi nyamara baragiye muri iyi kompanyi bazi ko izwi kuko ngo yari ifite ibyangombwa by'akarere.
Aba banyamuryango batunguwe n’uko bisanze bitwa abatekamutwe mu bucuruzi bw’amafaranga kandi nyamara baragiye muri iyi kompanyi bazi ko izwi kuko ngo yari ifite ibyangombwa by’akarere.

Nyuma yo guhagarikwa hakozwe ubugenzuzi basanga kuri konte z’iyi kompanyi haragiyeho miliyoni zirenga 16 z’imigabane y’abanyamuryango, hasohoka hafi agera kuri 16 hasigaramo ibihumbi 600 ari na byo biri kuri konti ubu.

Bamwe mu baturage batanze amafaranga y’umugabane bavuga ko batunguwe no kumva biswe abanyaburiganya kandi baratanze amafaranga bamaze kubona ibyangombwa by’akarere bisinyweho n’ubuyobozi byahawe iyi kompanyi.

Zaninka Vestine wari uhagarariye iyi kompanyi mu Murenge wa Murama, nyuma yo kwitabira inama kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 yigaga ku banyamuryango bavuga ko bahombejwe n’iyi kompanyi yari ifite ibyangombwa yahawe n’Akarere ka Ngoma byo gukora ku mugaragaro.

Zaninka yagize ati "Twumvaga rwose dukize kubera inyungu zarimo, twumva abana bacu bagiye kwiga nta kibazo. Ntawigeze yumva ko ibi byaba kuko bari bafite ibyangombwa bisinyweho na mayor, bafite ibyemezo bya RDB, tubona nta kibazo bifite, ariko tubabajwe n’uko ngo bari abatekamutwe none natwe ngo twafatanije icyaha kuko twaguzemo imigabane!”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko ibyangombwa bwahaye iyi kompanyi ari ibiyemerera gukora ibintu bitanu birimo imishinga yo guhugura abaturage uburyo bwo kwiteza imbere bihangira imishinga, bitarimo guhererekanya amafaranga mu buryo bwa Pyramid scheme.

Komite yashyizweho yo gukurikirana umutungo w'iyi kompanyi usigaye ikaba igizwe n'abahoze ari abanyamuryango ba Forward Rich.
Komite yashyizweho yo gukurikirana umutungo w’iyi kompanyi usigaye ikaba igizwe n’abahoze ari abanyamuryango ba Forward Rich.

Hakuzima Gedeon, Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Abafatanyabikorwa b’akarere akaba yaranakurikiranye byumwihariko iby’iyi kompanyi, avuga ko nyuma kugenzura bugasanga iyi kompanyi yarihishe inyuma y’ibi byemezo yahawe byo gukora, igakora uburiganya bakora ibyo guhanahana amafaranga (pyramid scheme), bahise bayihagarika mu kwezi kwa Gatandatu 2014.

Nyuma yo kugirana inama n’aba banyamuryango bemeranijwe ko iyi kompanyi iseswa, hanyuma hagakurikiranwa umutungo isigaranye ukazagabanywa abanyamuryango bayo ndetse hanashyirwaho komite yo gukurikirana uyu mutungo ikazatanga raporo ku banyamuryango.

Umuyobozi Mukuru w’iyi kompanyi, Gahizi Dieudonné, kugeza ubu ngo ntabwo ari mu Rwanda kuko yibera mu bihugu byo hanze. Gusa, ngo yari yasizeho uyihagarariye mu karere n’ubwo na we usanga nta bisobanuro afite bidasanzwe.

Bivugwa ko aya mafaranga yaba yarahombeye mu kuyigabanya yaba abayobozi ba kompanyi (ngo bahembwaga ibihumbi 900 ku kwezi) ndetse n’abafashe imigabane mbere bo bashoboraga kugeza ku bihumbi 500.

Aba banyamuryango bose bafite amasezerano avuga ko buri wese yagombaga kujya ahembwa ibihumbi 8 buri kwezi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka