Ngoma: Koherezwa gukorera kure banaharara ngo bikurura ihohoterwa
Bamwe mu bakozi bakorera mu Karere ka Ngoma bavuga ko igihe bahinduriwe aho gukorera (mutation) kandi bagatekwa kurara aho bakorera bikurura ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’irishingiye ku gitsina bagasaba bagasaba koroherezwa igihe baba bagiye kwimura umukozi ku kazi.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko kubera amabwirizwa yo kurara aho umuntu akorera hari ubwo usanga umugabo n’umugore bashakanye bamara ukwezi batageze mu rugo kandi barasizeyo abana ugasanga bahahurira nka rimwe mu kwezi.

Kumara igihe kinini abashakanye batabonana ngo biri mu bikurura ihohoterwa kuko ngo bizana gucana inyuma n’ubuharike yaba ku mugabo cyangwa ku mugore.
Uretse ubuharike ndetse no gucana inyuma byatunzwe agatoki mu bikurura ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana babo ngo usanga barerwa n’abakozi baba basize mu ngo.
Umwe mu bakozi bakorera Murenge wa Rukira, avuga ku kibazo cy’ihohoterwa, yavuze ko bikwiye kurebwa neza kuko wasanga mu kurirwanya imbaraga nyinshi zishyirwa mu baturage bo hasi kandi no mu basabwa kurikumira(abayobozi n’abakozi)hari inzitizi zatuma ribabaho.
Yagize ati” Iyo umuntu asesenguye neza no ku rwego rw’abakozi hari abantu bahura n’ihohoterwa. Mu iyimurwa ry’abakozi usanga umugore baramwimuye avuye mu rugo, umugabo na we bikaba uko wajya kureba ugasanga umugabo ntataha mu rugo,umugore na we ni uko bakamara ukwezi abana babana n’abakozi bo mu ngo.”
Akomeza avuga ko abana nk’abo byoroshye ko bahohoterwa ntibimenyekane kuko nta gikurikirana mu gihe ababyeyi babo baba badahari kuko umuyobozi asabwa kuba aho akorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma na we yemeza ko iki kibazo gihari akaba asaba ko cyarebwa mu buryo bwagutsi kuko ngo ari ikibazo kiri rusange mu gihugu hose.

Yagize ati” Ntugire ngo ihohoterwa ntiriri mu baturage gusa no mu bantu intellectuels (abize) ririmo kandi cyane kuko kubera imitere y’akazi nka gitifu ugasanga afite urugo i Kigali arakorera Ngoma kandi asabwa kuba aho akorera.Usanga ajyayo rimwe mu kwezi. Icyambere nta affection aha abana icya kabiri umugore azamubona nk’uwamutaye, ashobora kwishakira uri tayari hafi aho.”
Kuruhande rwa ACP Dr Wilson Rumanzana, Umuhuzabikorwa w’ikigo kirwanya Ihohoterwa muri Polisi, Isange One stop center, we abona icyo kibazo cyakemuka mu buryo bw’ubuyobozi hakabaho korohereza abantu nk’abo.
Ngo baba bagomba kubiganiraho nk’abashakanye ku buryo nta kibazo yagombye kugira kuko aba azi ko ari mu kazi k’igihugu.
Nta mibare y’ihohoterwa riterwa no kuba abakozi baba kure y’ingo zabo itangwa ariko usanga nubwo kitavugwaho cyane ari ikibazo gikomeye gikwiye kuganirwaho hakarebwa uko cyakemuka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
murabivuga murabizi gicumbi ho bagiye bafata urubyiruko bakarushyira hafi yiwabo abunatse bakabata iyo bigwa ugasanga umuntu bamukuye iwabo afite abana umugabo ari mugisirikare urugo rugasigara rwonyine ngo barashaka umusaruro wahe?ahubwo akazi karapfa kurushaho wajya kureba ugasanga umushahara ntawo nta na deplacement