Ngoma:Intore zashoje icyiciro cya mbere cyo gutozwa mu itorero zasabwe kuba intangarugero muri byose

Intore zatorezwaga mu karere ka Ngoma mu cyiciro cya mbere cyo gutoza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2013 izi ntore zasabwe kuba intangarugero mu byo zizakora byose kandi zigaharanira kubaka ubumwe mu Banyarwanda.

Ubwo muri Ngoma hasozwaga icyiciro cya mbere cyo gutoza intore kuwa 14/12/2013 muri stade Cyasemakamba, depite Mukandera Iphigenie,yasabye uru rubyiruko guharanira ubumwe banabikangurira abaturage bazasanga iwabo ndetse no guharanira kwigira no kuba Umunyarwanda nyawe.

Intore zasabwe kwimakaza ubumwe n'indangagaciro by'Umunyarwanda nyawe.
Intore zasabwe kwimakaza ubumwe n’indangagaciro by’Umunyarwanda nyawe.

Yabibukije ko bakwiye guhora bazirikana ibyo batojwe biranga intore kandi bakazaharanira ubumwe aho bazaba bari hose, bakabutoza n’abandi Banyarwanda aho bazajya bahurira hose, ndetse abasaba ko bazanakomeza kwimakaza gahunda ya “ndi umunyarwa” ahari abatarayumva neza kandi yubaka ubumwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodis, yashimiye abakurikiye ibikorwa by’itorero uburyo bitwaye neza muri iyo minsi yose avuga ko igikorwa bashoje ari amwe mu mateka meza u Rwanda rwubatse muri gahunda yo kwimakaza indangagaciro na kirazira mu muryango nyarwanda.

Ngo kuba ari urubyiruko rwabitojwe by’umwihariko birushaho gutanga icyizere ko uRwanda rugana heza nk’aho rwahoze mu gihe cyo hambere, itorero rigishinze imizi mbere y’uko risenywa n’abakoloni.

Uru rubyiruko rwashoje icyiciro cyambere cy’itorero mu karere ka Ngoma,kigizwe n’abagera ku gihumbi 376,bakaba baratojwe mugihe cy’iminsi 16.icyiciro cya kabili cy’itorero (urugerero) bakazagitangira tariki ya 07/01/2014 bakazakimaramo amezi 12 bakora imirimo y’ubwitange yo kubaka igihugu.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka