Ngoma: Imvura yasenye inzu 206 zo mu Kagari kamwe

Abaturage bo mu miryango itandukanye yo mu Kagari ka Ndekwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, kuri ubu ntaho bafite bikinga nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga.

Imvura yaguye yajemo inkubi y'umuyaga usambura inzu ibisenge biraguruka
Imvura yaguye yajemo inkubi y’umuyaga usambura inzu ibisenge biraguruka

Iyo mvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 12 Nzeli 2017. Yasenye izo nzu 206 ariko ntawahasize ubuzima. Muri izo nzu zasenyutse hari umudugudu umwe wasenyutsemo inzu 164.

Abatuye mu Kagari ka Ndekwe bavuga ko mu ma saa kumi n’igice ari bwo haguye imvura nke maze izamo inkubi y’umuyaga usambura inzu unagusha insina.

Uwamariya Clemantine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndekwe avuga ko hari izindi nzu ziri kugenda ziboneka zangiritse ku buryo bukomeye n’ubwo ibisenge bitagurutse.

Agira ati “Muri iki gitondo dukomeje kureba ariko hari andi turi kubona yangiritse bikomeye n’ubwo ibisenge bitagurutse.

Hari urusengero dusanze rwiyashije ku buryo hagize umuyaga uza rwagwa. Hari n’andi mazu turi gusanga mu by’ukuri atakomeza guturwamo kuko yangiritse akeneye gusanwa.”

Inzu zitandukanye zo mu kagari kamwe zasenyutse
Inzu zitandukanye zo mu kagari kamwe zasenyutse

Akomeza avuga ko imiryango yari ituye mu nzu zasenyutse icumbikiwe n’abaturanyi.

Ati “Wari umuyaga mwinshi. Abasenyewe ntawaraye hanze keretse nk’abagabo babaga barinze ibyari mu nzu kugira ngo hatagira ubyiba.

Ubu tugiye gutangira imiganda idasanzwe yo gusana izo nzu, izishoboka tuzisane izidashoboka ubu twatanze raporo mu nzego zisumbuye kugera no kuri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza.”

Iyo nkubi y'umuyaga yanagushije insinga z'amashanyarazi
Iyo nkubi y’umuyaga yanagushije insinga z’amashanyarazi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017 abatuye ako Kagari ka Ndekwe bazindukiye mu nama n’ubuyobozi kugira ngo bubahumurize.

Si ubwa mbere mu Karere ka Ngoma umuyaga usenya inzu. Muri Kanama 2017 na bwo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 35 yangiza na hegitari 100 z’urutoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndasuhuzabarwanda bose mubyubahiro byabo,abobasenyewe nimvura bihangane kandi nabayobozibarusheho kwigisha ukobagombakubaka.mwakoze imanibarinde

Salongo william yanditse ku itariki ya: 15-09-2017  →  Musubize

Please!! Abagaya uko inzu zasenyutse zimeze ntimugakabye! Izo nzu zubatswe n’imbaraga nyinshi kugira ngo ba nyira zo bazituremo!!!! Mwe kuzita ibyari rero!!! ahu dutekereze uko abo banyarwanda bafashwa ngo bongere kugira ubwihugiko!!!!

Pius MJ yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

ubundi se zabura kuguruka zite kobapfa kwirambikiraho ibitihejuru ntibirirwa bazirika charpente ndabona wagirango nibiraro byihene ntanzu nzima irimo rwose

kiki yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Ariko se inzu y’idirishya rimwe naryo rigana n;icyari cy’inyoni zitaniyehe na Nyakatsi

Amazu yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Iyo miryango yahuye n’akaga k’imvura ivanze n’umuyaga twizere ko itabarwa vuba

NJ Caroline yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Abo bantu basenyewe numuyaga Leta nishake ukuntu yabatabara kandi bihangane bagerageze no lkunoza imiturire idashyira ubuzima bwabo mu kaga. Murakoze

Frank yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka