Ngoma: Imvura ivanze n’urubura yasenye amazu inangiza imyaka
Abaturage batuye umudugudu wa Kibimba mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma batewe impungenge nuko bagiye kubaho nyuma y’imvura yaguye tariki 19/10/2012 ikabasenyera amazu ndetse ikanangiriza imyaka.
Umubare w’amazu yangiritse nturamenyekana kuko ubu hari ari kubarurwa ngo batange raporo mu nzego zo hejuru. Amabati ngo yahise aba nk’utuyunguruzo kubera gutobagurika byatewe n’urubura rwayaguyeho.
Umwe mu bangiririjwe n’iyo mvura witwa Yohani Ndagijimana yatangaje ko inzu ye yahise iba ibitobagurike kuburyo iyo aryamye areba hejuru mu kirere hanze.
Yagize ati “Imvura yaguye yo rwose ntiyari imvura ahuwo yari ngirango gatumwa kuko yaratwangiririje cyane. Ubu nsa nurara hanze kuko iyo hagize iyigwa ndanyagirwa mbese hava nko hanze.”
Uretse amazu yangiritse, aba baturage batewe impungenge nuko bagiye kumererwa kuko iyi mvura n’imyaka yabo yasize iyangirije ku buryo buteye impungenge.
Umwe mu baturage urubura rwangiririje ibishyimbo byari ururabo yagize ati “Iyi si imvura yaguye ahubwo ni rutera nzara. Ubuse hari uzirirwa ajya gusarura imyaka reka da. Yose wagirango baje bayikubita inkoni. Insina zo rwose agatoki ni ukukibagirwa.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze barimo kureba ibyangirijwe n’iyi mvura ngo batange raporo ku nzego zibakuriye ngo harebwe icyakorwa.
Si ubwa mbere imvura nk’iyi irimo urubura igwa muri uyu murenge kuko no mu kagari bituranye ka Birenga iherutse konona imyaka irimo n’insina.
Basigaye baterwa ubwoba nuko imvura igiye kugwa
Nyuma y’uko muri uyu mwaka imvura yaguye nabi ikagwamo urubura rwinshi, inkuba zigahitana abantu, ibihingwa n’amazu bingirika, abaturage baratangaza ko iyo babonye imvura igiye kugwa bibatera ubwoba.
Mu mezi atatu ashize, abantu batatu bitabye Imana, abandi batari bake bajyanywa kwa muganga kubera guhungabana no gukomeretswa n’inkuba ikunda gukubita mu mvura.
Ibi biza n’impfu biterwa n’imvura byatumye abaturage bakuka umutima ku buryo iyo imvura igiye kugwa bakuka imitima.
Kambanda utuye umurenge wa Mutendeli ati “Imvura ni nziza twese turayikunda ariko iyiri kugwa ikica abantu igateza n’inzara yo rwose iduteye ubwoba. Nta wavuga ngo nireke kugwa ariko nanone ntiwabura kugira ubwoba.”
Uwitwa Habanabakize we yavuze ko iyo imvura igiye kugwa ahita atekereza ku gishoro yashoye mu buhinzi akagira ubwoba.
Abisobanura agira ati “Njyewe nkoresha amafaranga menshi mpingisha ibihingwa bitandukanye ndetse nkagura n’ifumbire, njya nibaza haguye imvura nk’iyaguye ku baturanyi bacu ba Kazo nkumva ngize ubwoba ko nahita mpomba amafaranga menshi.”
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imvura Irenda Kutwica