Ngoma: Imvura ivanze n’umuyaga n’urubura yasize bamwe mu macumbi inangiza imyaka
Imvura ivanze n’umuyaga ndetse n’urubura yaguye mu Murenge wa Sake, Akagari ka Nkanga ho mu Karere ka Ngoma, yasize imiryango ibiri mu macumbi y’abaturanyi nyuma yo gusenyerwa amazu yabo ikangiriza andi mazu 20 n’imyaka irimo insina n’imyumbati.
Nyamihana Philippe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake avuga ko kugera ubu imiryango ibiri ariyo icumbikiwe kuko amazu yangiritse bikabije, mu gihe andi mazu 20 yatobotse amabati akangirika ariko bidakabije kubera urubura ruvanze n’umuyaga byaguye muri aka kagari.
Bamwe mu bangiririjwe n’iyi mvura baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko iyo mvura yaguye mu gihe cy’amasaha abiri ku gicamunsi kuva saa 13h00’kugera saa 15h00’ ku wa 17/02/2015 yabangiririje cyane kubera urubura rwari rukabije.

Umukecuru umwe mu bangiririjwe n’iyi mvura ikamusamburira yavugaga ko iyo mvura idasanzwe kandi ko imusize iheruheru, bityo ko atazi uko abyitwaramo kuko nta bushobozi afite bwo kuba yakongera kubaka, ndetse n’amabati ngo akaba yari yikunjakunje atabasha kugura andi ngo asakare.
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga nta ngano y’urutoki cyangwa ibindi bihingwa byangijwe n’iyi mvura yari yagaragazwa n’ubuyobozi kuko bugikusanya imibare.
Iyi mvura isa n’iyibasiye aka Kagari ka Nkanga gusa kuko mu mirenge yegeranye n’aka kagari ho bavuga ko nta kibazo bahuye nacyo.
Ikibazo cy’imvura iri kugwa nabi muri ibi bihe ikangiza amazu ndetse ikaba ikomeje kugaragaramo n’inkuba zikubita abantu biri kuvugwa mu gihe mu mpera z’iki cyumweru mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Karenge inkuba yakubise umwana ikamwotsa ibibero, ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|