Ngoma : Impanuka ya moto ebyiri n’ikamyo ya scania yahitanye umumotari
Umumotari umwe yitabye Imana naho abandi batatu barakomereka bikomeye bitewe n’impanuka yabereye mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma tariki 06/11/2013 mu masaha ya saa saba.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yavaga i Kigali yerekeza Tanzania ngo yageze ahitwa Mahango hazwi cyane nko mu irebezo igiye gukata ikoni rihari ihura na moto ebyiri zashakaga kunyuranaho ihita izigonga.
Umumotari umwe witwa Nkomeje Sadi we yahise apfa, naho umusirikare Lt. Rurangwa usanzwe ukorera mu kigo cya gisirikare cya Kibungo nawe wari utwaye moto ahetse umwana we wari uvuye gukora ibizamini bya tronc-commun ahita akomereka bikomeye amaboko n’amaguru hamwe n’uwo mwana.
Umumotari wahise apfa yari ahetse umugore utwite nawe yagize ikibazo cy’amaguru ndetse no gukomereka mu mutwe.

Abakomeretse bose ubwo bagezwaga ku bitaro bikuru bya Kibungo bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bikuru bya kaminuza biri i Kigali (CHUK).
Iyi mpanuka yabereye ahantu hari amakorosi menshi hakaba ari hafi y’ahantu kakuze kubera impanuka hitwa Cyunuzi mu karere ka Kirehe.
Uretse kuba iyi mpanuka ibereye muri aya makoni, abantu bavuga ko uyu muhanda uteye nabi cyane kubera amakorosi akase cyane kandi menshi arimo bakabona wari ukwiye gukosorwa abantu batarahashirira.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
hano ahobita mukabuga kamusha hariicyibazo cyamoto ahousanga zuzuyemumuhanda icyindicyibazo imodoka zivamurikaburimbo zikazagutwa abanumucyaro bikabangamira abamotari murakoze
abatwara ibinyabiziga bakwiye kuba maso bitabaye ibyo birakomera IMANA IMWAKIRE MUBAYO
imana imuhe iruhuko ridashira
polisi ikwiye gukaza umurego mukwibutsa aba chofeur kugabanya umuvuduko nubwo arumunyenga bakamenya ko wica!!!