Ngoma: Imiryango 86 yasizwe iheruheru n’imvura ivanze n’umuyaga

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Mirenge ya Sake na Mutendeli yo mu Karere ka Ngoma ku gicamunsi cyo ku wa 23/02/2015 yasakambuye amazu y’abaturage, ishuri ribanza rya Nshiri ndetse abantu bane barakomereka.

Imibare imaze kwegeranywa igaragaza ko amazu 86 ariyo yasakambutse. Umurenge wa Sake niwo wibasiwe cyane n’iyi nkubi y’umuyaga kuko wihariye amazu 82 yasenyutse ndetse n’abantu batatu bakomeretse bajyanwa kwa muganga, ubu bakaba bari koroherwa.

Abakomeretse barimo abagabo babiri bari bari kubaka inzu isakaye nyuma yo kubona imvura ikubye bayugamamo, maze imvura itwaye igisenge cyayo igikuta bubakaga kibagwaho bahita bajyanwa kwa muganga.

Amazu menshi yasambuwe n'umuyaga.
Amazu menshi yasambuwe n’umuyaga.

Undi wajyanywe kwa muganga ni umukecuru wari wibereye mu nzu iwe maze ubwo imvura yatwaraga igisenge cy’inzu ibuye bari barashyize hejuru y’inzu ngo rifate ibati riba rirahanutse rimukubita urutugu nawe arakomereka ahita ajyanwa kwa muganga.

Mu Murenge wa Mutendeli ho iyi mvura ivanze n’umuyaga yasambuye amazu ane, inangiriza insina ku buryo bukabije mu tugari twa Kibare, Karwema, Mutendeli na Muzingira.

Umubare w’ibyangijwe n’iyi mvura ushobora kwiyongera kuko ubwo iyi nkuru yakorwaga hari hakibarurwa ibyangiritse ndetse bikaba bishoboka ko hari indi mirenge yagezwemo n’iki kiza cy’umuyaga Kigali Today itahise imenya.

Uyu muyaga wanibasiye urutoki mu tugari tw'Umurenge wa Mutendeli.
Uyu muyaga wanibasiye urutoki mu tugari tw’Umurenge wa Mutendeli.

Umuyobozi w’Umurenge wa Sake, Nyamihana Philippe, avugana na Kigali Today yatangaje ko ari ikibazo gikomeye bahuye nacyo kuko abari batuye mu mazu 82 yatwawe n’umuyaga bose bibagoye kubona aho baba uretse gucumbika, kandi ngo hakaba harimo n’abatishoboye batazabasha kongera kuyasana.

Si ubwa mbere muri uyu Murenge wa Sake wibasirwa n’uyu muyaga kuko mu minsi itagera ku cyumweru mu Kagari ka Nkanga hari haherutse kwibasirwa n’imvura y’amahindu nayo igasambura inzu y’umukecuru utishoboye wahise ajya gucumbika mu baturanyi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka