Ngoma: Imiryango 10 yaririye Noheri mu icumbi nyuma yo gusenyerwa n’imvura

Mu gihe abandi Banyarwanda ndetse n’isi yose bari mu byishimo bya Noheri, imiryango 10 yo mu karere ka Ngoma irizihiza uyu munsi icumbikiwe n’abaturanyi kuko amazu yabo yasambuwe umuyaga uvanze n’imvura nyinshi byaguye ku gicamunsi cya tariki 24/12/2014.

Muri rusange iyi mvura ivanze n’umuyaga yangirije amazu asaga 28 mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma, ariko izangiritse bikomeye ni 10 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge.

Amazu n'amashuri byasenyuwe n'imvura ntibirasakarwa.
Amazu n’amashuri byasenyuwe n’imvura ntibirasakarwa.

Muri aya mazu yangirijwe n’imvura, hari abishoboye babashije guhita bisubirizaho andi mabati, mu gihe hari indi miryango itishoboye yakorewe ubuvugizi mu karere ngo ibe yafashwa kubona irindi sakaro; nk’uko byemezwa na Mapendo Gilbert uyobora umurenge wa Kibungo.

Ibindi byangirijwe n’iyi mvura ni bimwe mu byapa biri ahitwa Rond-point aho byaguye, insina, imyumbati ndetse n’ibiti nabyo byagezweho n’ingaruka z’iyi mvura ariko ngo si bikabije nkuko ubuyobozi bubisobanura.

Ibiti nabyo byagushijwe n'umuyaga n'imvura.
Ibiti nabyo byagushijwe n’umuyaga n’imvura.

Amazu yangiritse harimo amazu y’abantu batuyemo ndetse n’amabati y’ikigo cy’amashuli cya Les Hirondeles cyubatse munsi ya stade Cyasemakamba nacyo icyumba cy’ishuri rimwe cyasambutse.

Bimwe mu byapa muri rond point ya Kibungo byari byagushijwe n'umuyaga.
Bimwe mu byapa muri rond point ya Kibungo byari byagushijwe n’umuyaga.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka