Ngoma: Igisasu cyaturikanye abana baragiye barakomereka
Ku mugoroba w’ijoro ryakeye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikanye abana batatu bo mu mudugudu wa Rwantonde, akagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga.
Aba bana baturikanwe n’iki gisasu ubwo bari baragiye ihene mu ishyamba.
Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’aka kagali ka Gatonde, Amani Faustin, yabwiye KigaliToday ko bishoboka ko icyo gisasu cyaba cyaratakaye mu ntambara kuko aho cyaturikiye ari mu ishyamba kandi nta muntu warikoresheje kuva intambara yarangira.
Abana iki gisasu cyaturikanye bari batatu ariko babiri gusa nibo bakomeretse. Umwe muri bo yitwa Ndayizeye (mwene Ngarukiyintwari ) akaba yakomeretse cyane mu maso. Ubwo twakoraga iyi nkuru uyu mwana yari ku kigo nderabuzima cya Kibungo ariko bishoboke ko aribwohezwe ku bitaro bikuru kuko yari arembye.
Undi barikumwe ni uwitwa Mucyo w’imyaka 10 akaba ari nawe mukuru wari urimo. Undi ni Tuyizere wabanje kujyanywa kuri poste de santé nyuma bakamusezerera kuko atari arembye cyane.
Aba bana nk’uko babyivugira (babiri muri bo batakomeretse cyane babashaga kuvuga) bavuze ko ubwo babonaga iki gisasu bagifashe baragihondagura ngo barebe ikirimo imbere ariko ntago bari baziko ari igisasu.
Inzego z’umutekeno ndetse n’iza Leta ntizihwema kuburira abaturage kudakinisha ikintu cyose batazi. Ni ubwa mbere muri aka gace haturikiye igisasu nk’uko abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze babitangaza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ireme ry’uburezi risaba ko habaho kongera ibigo by’amashuri yigisha abarimu,gutunganya amadosiye y’abarimu, kubaha imishahara ingana n’iy’abandi bakozi,maze n’abarimu ubwabo bakiyubaha handi bakiyubahisha.Iryo reme handi risaba ko inzego zitegura gahunda z’uburezi zibuka ko mwarimu nawe yagira ibitekerezo ku mpinduka nziza zose z’umwuga we.Abategura ibizamini bya Leta bakamenya ko Ordinary level atariyo ikomeye kurusa Advanced level.Inzego niziheshe ishema umwuga w’uburezi maze ireme rizikora mu burezi bwacu.Ndashimira kandi
Mayor w’Akarere ka Nyamasheke kuko yita ku byifuzo by’abaturage ayobora kandi n’ikibazo cy’abarimu agifitiye ingamba zihamye zizatuma ireme ry’uburezi riba ihame mu karere ayobora.Tumuri inyuma kandi gukora ni kare!
Abana ni les enfants koko ubwo se bagikinishaga bazi ko ari agatenesi bitoreye?
Imana ishimwe ubwo batahasize ubuzima.